Bamwe mu Rubyiruko rwo mu karere ka Ruhango rukora Imirimo yo gusana Imihanda yeguriwe Compani z’urubyiruko, baravuga ko nyuma yuko babonye ako kazi bakava mu bushomeri bwari bubugarije,  biturutse kuri iyo mirimo bahawe, ubu batangiye kugera kubikorwa biri kubasha kwiteza imbere.

Abarimo bamwe mu Rubyiruko rwo mu mirenge umunani yakarere ka Ruhango, Ikoreramo kampani zurubyiruko zeguriwe imirimo yo gusana , gusukura no gusibura amarigore mu mihanda migari yaka karere harimo niy’igahuza nutundi turere bihana imbibi, turimo Akarere ka Nyanza, aka karongi ku mugezi wa Nyabarongo, naka Nyamagabe ku mugenzi wa mwogo.

Bavuga ko nkurubyiruko rusanzwe ruturuka mu miryango itishoboye batabashaga kubona uko bikenura nimiryango yabo kubera ubushomeri bwari bubugarije, Ari naho bahera bagaragaza bimwe mu bikorwa bibateza imbere bamaze kugeraho byavuye mu mafaranga bahembwa muri ako kazi bahawe.

J.Bosco. MBONYUMUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *