Ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 35 y’umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’umurenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi, Bamwe mubanyamuryango ba FPR inkotanyi muri uyu murenge, baravuga ko imvugo ya Perezida wa Repuburika Paul Kagame ari ngiro, kubera ko muri iyi myaka 35 umuryango wa FPR Inkotanyi umaze, hari byinshi wabagejejeho urangajwe imbere na Perezida wa Repuburika Paul Kagame, aho ibyo bashima ko bagejejweho nyuma yo kubyizezwa n’umukuru w’igihugu birimo amazi, amashanyarazi, kubakirwa amashuri, gira Inka hamwe no kuvugurura ubuhinzi bakaba ngo baravuye ku ubuhinzi bwa gakondo bakagana ubuhinzi bwa Kijyambere butanga umusaruro uhagije.

Tuyishimire Bernadette utuye mu Kagali ka Gihinga muri uyu murenge wa Gacurabwenge na mugenziwe Bikorimana Francois, bakaba bavuga ko, ubusanzwe batarageswaho ibikorwa remezo birimo, amazi, amashanyarazi hamwe n’amashuri, babagaho mu bwigunge bwuzuyemo ingorane zirimo kujya kuvoma amazi y’ibinamba mu mibande, gukora urugendo rurerure kubana bajya kwiga kure rimwe na rimwe imvura yagwa bikaba ibibazo ku bana, kudakora imirimo ibateza imbere isaba gukoresha umuriro, ibintu wasangaga binadindiza iterambere ryabo.

Gusa aba baturage kimwe na bagenzi babo, baravuga ko kuri ubu ibi bibazo bahuraga nabyo byakemutse, biturutse ku kuba Perezida wa Repuburika Paul Kagame, nyuma yo kubizeza ko ibikorwa remezo bitandukanye, byaraje gushyirwa mu bikorwa imvugo ye ikaba ngiro, kuko ngo basigaye bavoma amazi meza, abana bakiga hafi ibyiyongeraho ko n’umuriro warabegerejwe ndetse bikana kubitiraho ko basigaye bahinga bakeza umusaruro ugaragara bitandukanye na mbere bagikora ubuhinzi bwa Gakondo.

Ku uruhande rw’umuyobozi wungirije w’umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Kamonyi RUGWIRO GAHAMANYI David ashingiye kuri ibi bivugwa n’aba baturage aravuga ko ndetse akanashingira ku myaka 35 umuryango wa FPR Inkotanyi umaze, aravuga ko nta munyarwanda numwe wabura icyo ashima umuryango wa RPF Inkotanyi kuko kuri ubu buri munyarwanda afite uburenganzira bwo kwiga, gutura heza, kugezwaho amazi meza, amashanyarazi no kuba harashyizweho gahunda ya girinka ibyo byose byishimirwa bikaba bigamije iterambere ry’umubyarwanda n’umuturage utuye kamonyi.

Rugwiro akomeza avuga ko umuryango wa FPR Inkotanyi mu guteza imbere abanyarwanda ireba mu nguni zitandukanye zirimo ubukungu, umutekano, ubuzima ibikorwa remezo n’ibindi.

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango wa FPR Inkotanyi umaze, mu murenge wa Gacurabwenge hakaba hatashywe ikigo cy’amashuri cya Groupe Scholaire Kagarama, umuyoboro w’amazi wa Gihinga, imurikagurisha ry’ubuhinzi nubworozi mu kagali ka gihinga, kugabira Inka imiryango hamwe n’imihanda.

Nimugihe insanganyamatsiko mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 y’umuryango wa FPR Inkotanyi  igira iti “Impinduramatwara mu guhanga ibishya no kwiha agaciro”.

 

 Radio Huguka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *