Ifoto y’agace ka Huye yavuye kuri google

Abatuye mutugali twa Byinza na Gitovu mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye, nibo bumvikana basaba ko bahabwa irimbi rusange nyuma yuko iryo bashyinguragamo ubu butaka bwahawe abasirikare, ku uburyo n’aho baberetse bajya bashyingura babaca amafaranga ibihumbi 50 igiciro bavuga ko kiri hejuru ugereranije n’amikoro yabo, ibituma ngo hari igihe ubu abaturage bitwikira ijoro bakajya gushyingura ababo ahatemewe n’amategeko, ari naho bahera basaba ko bahabwa irimbi rusange ry’abatishoboye kuko amafaranga bacibwa ari hejuru.

Katesi Claudette utuye mu murenge  Kinazi ati:” Nonese ubu umuntu asigaye agira ibyago ukibaza uburyo ujya gushyingura mu wundi murenge kuko ariho wasanga irimbi rusange aho badaca amafaranga naho ahangaha nahari irimbi baca ibihumbi 50 amafaranga ari kugiciro cyiri hejuru rwose ugereranyije nubushobozi bwacu pe.”

Kuruhande rw’umuyobozi w’akarere ka Huye Ange SEBUTEGE, nubwo avuga ko bitoroshye ko buri kagali kabona irimbi ryako, avuga ko kugishushanyo mbonera hari ahagenewe amarimbi, arongeraho ko niba hari aho aba baturage basabwa amafaranga bigeye gukurikiranwa bigahabwa umurongo.

Ange Sebutege ati:” sinzi gusa biragoye ko buri kagali kagira irimbi rusange, ariko ubundi ahri amarimbi rusange nt’amafaranga acibwa abaturage kereka iyo ushaka izindi service zirimo nko kubakira uwawe gusa turabikurikirana tumenye ibyo aribyo.”

Ibiciro byo gushyingura mu marimbi yo mu Karere ka Huye bihera ku mafaranga y’u Rwanda 30,000frw ku bantu batishoboye, 300,000 ku bishoboye ariko badasaba kubakirwa hakoreshejwe amakaro, naho abakeneye imva z’amakaro bagacibwa hagati ya 472,000 kugera kuri 500,000.

Ibi biciro bikaba bikurikizwa mu marimbi yose kuko serivisi zitangwa muri rimwe ari nazo zitangwa mu yandi asigaye.

audio murayumva hano

Rumanyika Augustin 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *