Bamwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Rubaya akarere ka Gicumbi bazitabira bwambere amatora yabadepite numukuru wigihugu, bavuga ko nyuma yo gusobanurirwa imigendekere yamatora mu gihe cyo kujya gutora bazatora abashoboye kumva ibibazo byabo bakanabikemura.
Nyuma y’ikiganiro cyateguwe numuryango wabanyamakuru baharanira amahoro mu Rwanda, Pax Press mu ndimi zamahanga, kigamije gusobanurira abaturage imigendekere yamatora inshingano nuruhare rwumuturage mu matora, ikiganiro cyabereye mu murenge wa Rubaya akarere ka Gicumbi.
Bamwe mu rubyiruko rwo muri uyu murenge bari mu bitabiriye iki kiganiro, byumwihariko abazitabira ku nshuro yabo yambere amatora yabadepite numukuru wigihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2024, bavuga ko nyuma yo gusobanurirwa imigendekere yamatora mugihe cyo kujya gutora kwabo bazabikorana ubushishozi ku buryo ngo bazatora ababasha kubegera bakumva ibibazo byabo bakanabikemura.


Pasteri Munezero Jean Baptiste umukozi wa komisiyo yigihugu yamatora ushinzwe guhuza ibikorwa byamatora mu karere ka Gicumbi na Burera, avuga ko muri rusange yaba uru rubyiruko kimwe nabandi baturage bo muri utu turere bazitabira amatora yumukuru wigihugu nayabadepite mu mwaka wa 2024, mu gihe cyamatora bakwiye kutazagendera ku nama zabandi zibabwiriza abo bagomba gutora.
Muri rusange ku matora ya Perezida nayabadepite abaturage bategereje kwitabira mu mwaka wa 2024, Inteko rusange yInteko Ishinga Amategeko Umutwe wAbadepite ku wa 5 Nyakanga 2023, yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika yu Rwanda ryatowe ku mpamvu zo guhuza amatora ya Perezida nayAbadepite azaba umwaka utaha wa 2024, Guhuza aya matora yombi Komisiyo yIgihugu yAmatora igaragaza ko nibura amatora ya Perezida nayAbadepite yombi yari kuzatwara arenga Miliyari 14Frw.
Ibivuze ko ngo Iri Tegeko Nshinga ririmo ingingo ikomatanya amatora ya Perezida nayAbadepite, ibi bizatuma Igihugu kizigama agera kuri Miliyari 7Frw, zari kuzakoreshwa iyo akorwa ukubiri nkuko byari bisanzwe.

Inkuru mushobora kuyumva hano

J.Bosco MBONYUMUGENZI mu karere ka Gicumbi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *