Abagore bo mu murenge wa Kiyumba mu karere ka Muhanga

Bamwe mubagore bo mukarere ka Muhanga, umurenge wa kiyumba nubwo bavugako ko biteje imbere biturutse ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubukorikori, baragaragaza ko bagifite imbogamizi zo kubona aho bacururiza ibikorwa byabo bitewe nuko aho babikorera ari mucyaro hatari abaguzi bahagije bagura umusaruro baba bakuye mu bikorwa bakora.

Abagore bavuga jko biteje imbere babikesha gukora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubwirozi hamwe n’ubukorikori, ni bamwe mu bakomoka mu karere ka muhanga, muntara y’amagepfo, aho bumvikana bavugako bakora iyi mirimo y’ubuhnzi n’ubworozi hamwe ku bukorikri yabafashije kuzamura iterambere ryabo, nubwo bamwe bagifite imbogamizi zo kubona bacuruzaho umusaruro baba bakuye muri iyo mirimo yabo.

Aba bagore baravuga ibi mugihe, Nshimiyimana Octave perezida wa njyanama y’akarere ka muhanga batuyemo yumvikana avuga ko nkubuyobozi munzego zitandukanye ndetse nabafatanyabikorwa b’akarere , ko bagiye gufatanyiriza hamwe mu gukemura ibibazo aba bagore bafite birimo n’ijyanye ni soko ry’umusaruro babona.

Uyu muyobozi aravuga ibi mugihe aba bagore bakomeza basaba ko ubuyobozi bubafasha, guhangana n’ibibazo bikibazitira, cyane cyane bijyanye no ‘uburyo bwo kugera ku nguzanyo, aho usanga hari igihe bazitirwa no kutagira ingwate bajyana mu bigo by’imari, bikarangira hari imirimo bakora ihadindiriye kubera kubura amafaranga yo gukoresha.

Inkuru mushobora kuyumva hano

Eric Habimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *