Bamwe mu bagore b’amikoro make bo mu murenge w’igice cy’icyaro wa Cyabakamyi akarere ka Nyanza, baravuga ko kutagira amakuru yabafasha kugirana imikoranire na BDF (ikigega gifasha urubyiruko n’abagore b’amikoro make mu kubona ingwate) bituma bagorwa no kubona inguzanyo mu bigo by’imari bakwifashisha biteza imbere.
Umurenge wa Cyabakamyi wo mu karere ka Nyanza bigaragara ko uri mu gice cy’icyaro. Bamwe mu bagore bawutuyemo bavuga ko bitewe no kuba nta mikoro bafite, usanga gutera imbere kwabo bikiri inzozi. Aba bagore kandi bagaragaza ko bugarijwe n’ubukene bitewe no kutagira amakuru yabafasha gukorana n’ikigega cya BDF, gifasha urubyiruko n’abagore b’amikoro make kubona ingwate. Ibi bituma kubona inguzanyo mu bigo by’imari bibagora ntibabashe kwivana mu bukene.
Umuyobozi wa Sacco Cyabakamyi, Habanabakize Thomas Sankara, na we avuga ko hari abagore bitabira kwizigamira no kubikuza, ariko byagera ku kwakainguzanyo bagahura n’inzitizi zo kutagira ingwate. Yunga mu ry’aba bagore ko bakeneye kwegerwa bagasabonurirwa imikorere ya BDF na service zayo ndetse n’ibyo basabwa kugirango bafashwe mu kubona ingwate.
Umuyobozi w’ishami rya BDF mu karere ka Nyanza, Mbanzineza Leopold, arizeza ko bagiye kurushaho gusobanurira abaturage service bashobora guhabwa na BDF n’uburyo bakorana nayo bakiteza imbere.
Umuyobozi w’ akarere ka Nyanza Ntazinda Ersme, asaba abagore bafite ikibazo cyo gukorana n’ibigo by’imari ndetse n’ikigega cya BDF kwegera ubuyobozi bw’umurenge wabo wa Cyabakamyi bukabasobanurira ibijyanye n’uburyo bafashwa kubona inguzanyo.ariko kandi ko Ubuyobozi bw’akarere nabwo bwizeza ko bugiye gushyira imbaraga mu kubegera hagamijwe kubasobanurira gahunda zose zihari zababafasha kwiteza imbere.
Kugeza ubu imibare itangazwa n’umuyobozi w’ishami rya BDF mu karere ka Nyanza, igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2021 kugeza mu kwezi kwa 10/2022, mu bantu 102 bunganiwe na BDF mu kubona ingwate itangwa mu bigo by’imari kugirango babashe guhabwa inguzanyo, abagore ari 35.
Naho mu gufasha abantu kuzahura ubukungu bwabo bwahungabanyijwe n’icyorezo cya covid 19, BDF yatanze ubwunganizi ku bantu 143 harimo abagore 50.
Ni mu gihe inguzanyo yatanzwe mu buhinzi n’ubworozi ku bize Kaminuza (Agribusiness loan) muri 6 bayihawe harimo ibigo by’ubucuruzi bine by’abagore.
Icyakora hashingiwe ku makuru atangwa n’ubuyobozi bwa Sacco Cyabakamyi, muri iyi mibare nta bagore bo muri uyu murenge bafashijwe na BDF kwivana mu bukene. kuko ngo nta raporo n’imwe iyi Sacco ifite y’umugore n’umwe mu bakorana nayo waba yarafashijwe na BDF kubona inguzanyo.
Inkuru mushobora kuyumva hano
J.Bosco MBONYUMUGENZI mu karere ka Nyanza.