Urubyiruko rwo mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza, ruravuga ko kuba nta bibuga bafite by’imikino bituma bibera mu bwigunge kuko rutabasha bgukina imikino itandukanye, ibyo baheraho bifuza ko iki kibazo cyabo gishakirwa igisubizo mu rwego rwo kubafasha kubona aho rwidagadurira na cyane ko hari abo bigiraho ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge.
Urubyiruko rwo mu akagari karama n’utundu dutandukanye two mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza, rurimo n’urukiri mu mashuri, ruragaragaza ko kutagira ibibuga byo gukiniraho yaba umukino w’amaguru n’indi mikino itandukanye, biri gukomeza kurugiraho ingaruka zoguhera mu bwigunge burimo kutabona aho rugaragariza impano zarwo ku bwibyo rukaba rwifuza gukemurirwa iki kibazo.
Icyakora kuri iki Cyifuzo uru rubyiruko ruri kugaragza cy’uko rukeneye ibibuga ruzajya rwifashisha mu buryo bw’imyidagaduro irimo cyane cyane imikino ngorora mubiri, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Cyabakamyi, Ngirinama Davide, aravuga ko hakomeje gushakisha uburyo iki cyifuzo rufite cyabonerwa igisubizo kirambye.
Muri rusange uretse kuba Ikibazo cyo kutagira ibibuga mu murenge wa Cyabakamyi urubyiruko rwaho rugaragaza ko ibyo bituma urufite Impano mu mikino itandukanye ngo birangira zirupfiriye ubusa kubera kubura aho ruzigaragariza, n’abantu bo muri uyu murenge barengeje imyaka yokuba mu kiciro cy’urubyiruko, bemeza ko uko kutagira ibibuga abana babo bidagaduriraho, muguhora bihugiyeho bituma hari abisanga bishoye mungesombi zibangiririra ubuzima zirimo kujya mu busambayi no gukorera Ibiyobyabwenge.
Inkuru mushobora kuyumva hano
J.Bosco MBONYUMUGENZI Mu karere ka Nyanza.