Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Rubavu batunzwe no gukora imirimo y’ubucuruzi buciriritse bwambukiranya Umupaka muto Uhuza igihugu cy’U Rwanda na RDC, bavuga batarabona amarerero yo gusigamo abana babo hakanakubitiraho kubatererana bahugiyemu bucuruzi, byatumaga abana babo bahura n’ikibazo cy’imirire mibi n’Igwingira, nubwo kuri ubu ngo babifashijwemo n’ubuyobozi icyo kibazo kiri kugabanuka nyuma yo kubona amarerero yo kubasigamo.

Ababyeyi barimo uwitwa Nyiransengimana Mariana bo mu  tugari twa Buhaza Nabulinda two mu murenge wa Rubavu hamwe nabo Mu kagari Mbugangari mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, ubusanzwe batunzwe no gukora imirimo y’ubucuruzi bwambukiranya umupaka muto uhuriweho n’urwanda n’igihugu cya RDC, baravuga uburyo bagitererana abana babo bari munsi y’imyaka 5 nti babategurire indryo yuzuye, byagize uruhare mugutuma abana babo bari mu kibazo cy’imirire  imirire mibi.

Abana bari gutekerwa indyo yuzuye

Ni mugihe kuri ubu bavuga ko nyuma yaho ubuyobozi hamwe n’abafatanyabikorwa babagobotse bakubaka ingo mbeneza mikurire basigamo abo bana, bakanahagurukira kwita kumikurire y’abo babategurira Indryo yuzuye, ikibazo k’imirire mibi n’igwingira mu bana babo kiri kugenda kigabanuka.

Ishimwe Pacifique umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rubavu

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pasfic uvuga ko aka karere kakiri mu turere turi mu myanya yambere mu gihugu dufite ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira kubana, aranagaruka ku ngamba bafite zo gukemura iki kibazo.

Mu gihe kurwego rw’igihugu abana bagwingiye kuri ubu kiri 33% kivuye kuri 38% cyariho muri 2015, akarere ka Rubavu muri uyu mwaka wa 2022 nkuko bitangazwa n’Ubuyobozi bw’aka karere abana bari munsi y’imyaka 5 bagera 55000 muribo abagera ku 8000 bafite ikibazo cy’igwingira,  naho abagifite ikibo cy’imirire mibi bagera kuri 57 bari mu ibara ry’umuhondo naho abagera kuri 13  bakaba aribo bari mu ibara ritukura.

 

J.Bosco MBONYUMUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *