Mugihe bamwe mubatuye akarere ka Nyanza basaba abanyarwanda muri rusange kujya bitabira gahunda za leta zirimo n’umuganda, ubuyobozi bw’aka karere bwo burasaba abaturage muri rusange kwita ku isuku y’iwabo ubundi bagashishikariza abana kugana ishuri.

Mu muganda rusange usoza ukwezi kwa nzeri wabereye mu karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo wahuje ubuyobozi bw’aka karere hamwe n’ikipe ya Rayon Sport,bamawe mubatuye aka karere bitabiriye uwo muganda rusange usoza, bararavuga ko abanyarwanda muri rusange bakwiye kwitabira gahunda za leta kuko bamenyeramo inama nyinshi zishobora kubafasha gukora imirimo ibateza imbere.

Ibi nibyo umuyobozi w’akarere ka Nyanza ntazinda Elarsme, aheraho asaba abatuye aka karere kwita ku isuku yo mungo zabo ubundi bahikihatira gufasha abana kugana ishuri, ku buryo  ngo n’umubyeyi utarabona ibikoresho byihagiye akwiye kujyana umwana ku ishuri ibikoresho bigashakwa nyuma.

Meya NTAZINDA arasaba ababyeyi kujyana abana ku ishuri mugihe mu minsi ishize, binyujijwe muri minisiteri y’uburezi leta yagabanyije amafaranga y’ishuri guhera ku mashuri y’incuke abanza n’ayisumbuye ya leta ndetse n’andi afitanye ubufatanye na leta.

Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *