Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Gako akagali ka Kabeza mu murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera, barasaba ubuyobozi kubagoboka bakabona urutsinga rw’amashanyarazi nyuma y’uko urutsinga rwabagemuriraga amashanyarazi rwibwe ubugiragatatu n’abantu bataramenyekana, kuko kuri iyi nshuro ubushobozi bwo guteranya bakagura urundi bumaze kubashiraho ku buryo batabasha kongera kubona ayo ku rugura.

Ingo esheshatu zo mu mudugudu wa Gako mu kagali ka Kabeza mu murenge wa Rilima, ni zo kuri ubu zimaze igihe kigera hafi ukwezi ziri mu kizima, biturutse ku kwibwa urutsinga ruzigemurira amashanyarazi, aba baturage bakavuga ko bari guhura n’ibibazo bitandukanye biterwa no kuba mu kizima, birimo kwibwa bya hato na hato, kubura uko abanyeshuli basubira mu masomo n’ibindi.

Aba baturage bavuga ko iyi ari inshuro ya gatatu bibwa uru rutsinga buri gihe bagatanga amafaranga yo kugura urundi, kuri iyi nshuro baravuga ko amafaranga yamaze kubashiraho, bagasaba ubuyobozi kubagoboka bagahabwa urundi rutsinga, ariko kandi hakanakazwa ingamba zo gucunga umutekano.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kabeza Madame Murebwanayo Leatitia, avuga ko nk’ubuyobozi bw’akagali bwamaze gukora ubuvugizi mu nzego zitandukanye, ku buryo mu gihe cya vuba aba baturage baragurirwa urundi rutsinda ruhite rushyirwaho, aho avuga ko kuri uyu wa kabiri bari bwongere kwibutsa ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, kugira ngo kiruzane mu gihe cya vuba, ariko kandi nk’uko Madame Leatitia akomeza abivuga; ngo barakaza umutekano kugira ngo rutazongera kwibwa, ni mu gihe ngo n’abakekwaho ubu bujura bari gukurikiranwa na RIB.

Si ku nshuro ya mbere aba baturage bibwa urutsinga rubagemurira umuriro, ari nayo mpamvu bakomeje gusaba gukarizwa umutekano muri aka gace, kuko babona ababiba bashobora kuba aria bantu badahinduka.

Cypridion Habimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *