Mugihe mu Rwanda hatangiye inama mpuzamahanga ku bworozi bw’inkoko, bamwe muborozi b’inkoko baragaragaza ko kuri ubu bagorwa no kubona ibiryo byazo kubera ubyuryo kwisongo ryabyo biri guhenda, gusa minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ikaba iotanga umurongo kuri iki kibazo cy’ibiciro by’ibiryo by’inkoko byahenze.
Kuri ubu u Rwanda ruri kwakira inama mpuzamahanga, ku bworozi bw’inko aho iyi nama igamije kureba aho umworozi w’inkoko ahagaze muri iki gihe, cyane cyane mu ku kubona isoko ry’umusaruro ukomoka ku nkoko.
Icyakora iyi nama mpuzamahanga ku bworozi bw’inkoko, ikaba ije isanga bamwe mu bahinzi bavuga ko kuri ubu bakomerewe no kubona ibiryo byo kugaburira inkoko, kubera uburyo kuri ubu bihenze ku isoko ku buryo nta mworozi ubibona bimworoheye nkuko obo mu karere mu majyepfo babigarukaho .
Madame MUKASEKURU Mathiride umuyobozi w’agateganyo muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI ushinzwe ubworozi, Mukiganira na Radio Rwanda, akaba yumvikana asobanura inzira zateganyijwe niziri guteganywa, zishobora gukemura iki klibazo cy’ibiryo by’amatungo byahenze ku isoko.
Iyi nama mpuzamahanga ku bworozi bw’inkoko, igamije guhuza aborozi b’ibiguruka n’abashoramari babafasha kubona isoko ry’umusaruro, no gufasha aborozi b’inkoko kuzamura ubumenyi ku bworozi bwa kijyambere bigamije kororera isoko, ikaba iri kubera mu gihugu cy’u Rwanda ku nshuro ya 3, aho inshuro yambere yabereye mu Rwanda mu 201, ku nshuro ya kabiri iba mu mwaka wa 2019, mugihe ku nshuro ya gatatu ari ubu iri kuba mu mwaka wa 2022.