Bamawe mu bajya kwivuriza kukigo nderabuzima cya Mucubira kiri mu murenge wa Cyabakamyi akarere ka Nyanza, barifuza ko imitangire ya service z’ubuvuzi zitangirwa kuri iki kigo nderabuzima, binozwa ntibakomeze kujya barangaranwa n’abanganga kandi baba bagiye kwivuza bababaye.
Abimvikana bashyira mu majwi abaganga bo ku kigonderabuzima cya Mucubira kubarangarana, ni bamwe mu batuye mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza, aho bumvikana bavuga ukuntu bajya kwivuriza kuri iki kigo nderabuzima cya Mucubira bazindutse mu masaaha y’igitondo, bikarangira bagejeje mu masaha y’umugoroba batarahabwa serivise z’ubuvuzi, iki kibazo bemeza ko gituma hari nabafata umwanzuro wo gutaha batavuwe, ibyo baheraho bifuza ko sevice zitanoze zitangirwa kuri iki kigo nderabuzima zikwiye kunozwa.
Nkubito Ernest umuyobozi w’iki kigo nderabuzima, akaba avuga ko n’ubwo umubare w’abaganga bakora kuri iki kigo nderabuzima ari mucye, ariko ko bidakwiye kuba intandaro yo kurangarana abarwayi, ku buryo iki kibazo atarafiteho n’amakuru agiye kugenzura imikorere yaburi mu ganga binyujijwe mu nama igamije kureba uko havugururwa imitangire ya service z’ubuvuzi zitangirwa kuri iki kigo ndera buzima.
Muri rusange mugihe abaturage bo mubice bitandukanye by’igihugu badahwema kugaragaza kunenga service zitangirwa kuri amwe mu mavuriro, Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB Mu mwaka wa 2019-2020, bugaragaza ko m’ubugenzuzi bwakorewe mu bigo nderabuzima 42 mu Rwanda, hagaragaye icyuho mu mitangire ya service z’ubuzima mu bigo nderabuzima gishingiye ku mubare muke w’abaganga, ari nabyo ahanini ngo bituma hari bamwe mu baturage banenga service z’ubuvuzi bahabwa umunsi kuwundi.
Inkuru mushobora kuyumvu hano
J.Bosco MBONYUMUGENZI Mu karere ka Nyanza.