Nyanza:Cyabakamyi baranenga imitangire ya Servise z’ubuvuzi ku kigonderabuzima cya Mucubira

Bamawe mu bajya kwivuriza kukigo nderabuzima cya Mucubira kiri mu murenge wa Cyabakamyi akarere ka Nyanza, barifuza ko  imitangire ya service z’ubuvuzi zitangirwa kuri iki kigo nderabuzima, binozwa ntibakomeze kujya barangaranwa n’abanganga kandi baba bagiye kwivuza bababaye. Abimvikana bashyira mu majwi abaganga bo ku kigonderabuzima cya Mucubira  kubarangarana, ni bamwe mu batuye mu murenge wa Cyabakamyi  mu karere ka Nyanza, […]

Nyanza: Cyabakamyi, imihanda idakoze intandaro yo kudidndira mu iterambere

Bamwe mu batuye umurenge wa Cyabakamyi akarere ka Nyanza, baravuga ko kutagira Imihanda ikoze ibahuza mu bikorwa by’ubuhahirane n’indi mirenge itandukanye yo muri aka karere n’utundi turere duhana imbibi n’uyu murenge, wabo bikomeje kuba imbarutso yidindira ry’iterambere ryabo, bituma basaba ubuyobozi kubafasha  iki kibazo bafite cyikabonerwa igisubizo kirambye. Umurenge wa Cyabakamyi uri mu karere ka Nyanza ku gice cy’aho aka […]

Muhanga: Basigaye bakora urugendo bajya gushyingura nyuma yo kwimura irimbi bashyinguragamo

Bamwe mubatuye mukagari ka mubuga, mu murenge wa shyogwe ho mukarere ka Muhanga barifuza ko bahabwa irimbi hafi yabo kuko, nyuma y’uko iryo bari bafite rifunzwe, basigaye bakora urugendo rutariruto bajya gushyingura mu irimbi rya  Gihuma riherereye mu murenge wa Nyamabuye mu kagali ka Gahogo  ku buryo usanga bibatwara ikiguzi kitari gito cy’urugendo. Abaturage bifuza ko bahabwa irimbi hafi yabo, […]

Muhanga: Mu mujyi wa muhanga ubushobozi buke bwatumye babura amashuri y’incuke.

Bamwe mu babyeyi bamikoro make bo mu mujyi wa Muhanga mu karere ka Muhanga bafite abana bagejeje igihe cyo kujyanwa mu mashuli y’incuke, baravuga ko Muri ikigihe cyitangira ry’amashuli Umwaka wa 2022-2023, bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ abana babo bagiye gukomeza kuguma mu rugo bitewe no kubura  ibigo by’amashuri baberekezamo. Kumunsi wambere w’itangirya ry’amashuli yaba ayincuke, ayabanza n’ayuburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na […]

Kamonyi: Ubuke bw’abaganga butuma bategereza servise z’ubuvuzi

Bamwe mubivuriza ku kigonderabuzima cya Remera Rukoma giherereye mu mu renge wa Rukoma mukarere ka Kamonyi, baravuga ko ikibazo cy’ubucye bw’abaganga muri iki kigonderabuzima, bituma batinda kubona serivise z’ubuvuzi baba baje gusha, ibituma bifuza ko iki kigonderabuzima cyakongererwa umubare w’abaganga mu rwego rwo kunoza service zihabwa abarwayi bakigana. Ikigonderabuzima cya Remerarukoma, giherereye mu murenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi […]

Ruhango: Ababyeyi bafite imyumvire itandukanye ku rukingo rwa covid-19 rugiye guhabwa abana

Bamwe   mu babyeyi bo mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinazi, mugihe bafite impungenge ko nibakingiza abana babo covid-19, urukingo ruzabazahaza nkuko byabaye kubakuru bikazatuma bahagarika amasomo yabo, ku rundi ruhande hari abandi babyeyi bo muri uyu murenge bashima uburyo uru rukingo rugiye kurinda abana babo kwandura iki cyorezo cya covid-19 no kutazahazwa nacyo igihe bazaba bacyanduye. Mu kwezi […]

Muhanga: Bakomeje kwibaza ibitaro bya Nyabikenke igihe bizabahera service

Abatuye imirenge yo mugice cy’imisozi ya Ndiza mu karere ka Muhanga bakomeje kwibaza impamvu ibitaro bya Nyabikenke bitabaha serivise zo kwivuza kandi bya ruzuye, ku buryo bakomeje gukora ingendo bajya kwivuriza kubitaro bya Kabgayi no mu karere ka Gakenke. Ibitaro bya Nyabikenke ni ibitaro by’akarere ka Muhanga biherereye mu murenge wa Rongi umwe mu mirenge y’igice cy’imisozi ya Ndiza. Nubwo […]

Ngororero: Meya yemeye gusura umuryango wa MUGABEKAZI Neema usaba kwimurwa kubera intambi

Umuryango wa MUGABEKA Neema uturiye uruganda rutunganya amabuye akoreshwa mu kubaka imihanda ruherereye mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero, urifuza ko ubuyobozi buwufasha kwimuka ku mpamvu z’uko urwo ruganda ruri kwangiza inyubako utuyemo na cyane ko mu minsi ya shize wari wabaruwe ngo wimuke nyamara utegereza kwimurwa amaso ahera mu kirere. Izi inzu z’umuryango wa Neema MUGABEKA utuye […]

Muhanga: Minisiteri y’uburezi yashubije ababyeyi ku kibazo cy’amafaranga y’ishuri

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Muhanga bavuga ko bitewe nuko muri iki gihe ibiciro by’ibintu bitandukanye byazamutse, ndetse bamwe mubabyeyi bakaba barahagaritse imirimo kubera icyorezo cya covidi-19, leta ikwiye kubafasha abana babo ntibazakwe ibikoresho by’umurengera, bagakomeza bifuza kandi ko leta yabafasha ku buryo bazoroherezwa mu kwishyura amafaranga y’ishuri, byibuze bakazajya bishyura mu by’iciro byaba ngombwa akaba yagabanywa. Icyakora […]

Ruhango: Imyaka umunani irihiritse bategereje ingurane

Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya kinihira na mbuye mu karere ka Ruhango, barifuza ko ubuyobozi bubafasha bakishyurwa ingurane y’imitungo yabo yangijwe n’ibikorwa byo kubaka umuyoboro w’amashanayarazi, kuko bamaze imyaka irindwi bategereje amaso akaba yaraheze mu kirere. Abaturage bagera kuri 400 batuye mu murenge wa kinihira, ndetse n’abandi barenga 70 bo mu kagali ka Kizibere Umurenge wa Mbuye, imirenge […]