Bamwe mubivuriza ku kigonderabuzima cya Remera Rukoma giherereye mu mu renge wa Rukoma mukarere ka Kamonyi, baravuga ko ikibazo cy’ubucye bw’abaganga muri iki kigonderabuzima, bituma batinda kubona serivise z’ubuvuzi baba baje gusha, ibituma bifuza ko iki kigonderabuzima cyakongererwa umubare w’abaganga mu rwego rwo kunoza service zihabwa abarwayi bakigana.
Ikigonderabuzima cya Remerarukoma, giherereye mu murenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo.
Bamwe mubatuye umurenge wa Rukoma bivuriza kuri iki kigonderabuzima, barifuza ko ubuyobozi bufasha iki kigonderabuzima cyikabona abandi baganga, kuko ngo ubuke bwabagikoreraho, butuma batabasha kubonera service z’ubuvuzi ku gihe.
Iki kibazo cy’ubuke bw’abaganga mu kigonderabuzima cya Remerarukoma, cyiranagarukwa n’umuyobozi wacyo Nyiranzanywayimana Speciose, unifuza ko bakwiye gufashwa kubona abandi baganga mu rwego rwo kwita kuri service z’ubuvuzi baha ababagana.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza UWIRINGIRA Marie Josee, wemera nawe ko ikibazo cy’abaganga bake mu kigonderabuzima cya Remera Rukoma gihari, arumvikana avuga ko iki kibazo kiri gukorerwa ubuvugizi ku buryo hari n’umuganga(umuforomo) umwe wamaze koherezwa na Minisante.
Ubuyobozi bw’iki kigonderabuzima cya Remera Rukoma, bukaba bugaragaza ko butanga serivise z’ubuvuzi ku batuye Umurenge wa Rukome utabariyemo abaturuka mu yindi mirenge barenga ibihumbi 45,ibyo bushingiraho buvuga ko ugereranije y’iyi mibare y’abaturage babagana usanga abatanga servise z’ubuvuzi bagera ku 10 gusa, badashobora kubaha serivise inoze kugihe bitewe ngo n’uburyo baba basaranganywa muri serivise zigera kuri 16 zishingiye ku buvuzi, iki kigonderabuzima gitanga, utabariyemo ko hari igihe basigara ari bakeya mugihe bamwe muribo bakoze amajoro bakajya ku ruhuka.
Inkuru mushobora ku yumva hano
Cheif Editor