Bamwe mu babyeyi bamikoro make bo mu mujyi wa Muhanga mu karere ka Muhanga bafite abana bagejeje igihe cyo kujyanwa mu mashuli y’incuke, baravuga ko Muri ikigihe cyitangira ry’amashuli Umwaka wa 2022-2023, bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ abana babo bagiye gukomeza kuguma mu rugo bitewe no kubura ibigo by’amashuri baberekezamo.
Kumunsi wambere w’itangirya ry’amashuli yaba ayincuke, ayabanza n’ayuburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, umwaka wa 2022-2023, mu mujyi w’akarere ka Muhanga by’umwihariko mu murenge wa Nyamabuye, bamwe mubabyeyi bawutuyemo bamikoro make bafite abana bagejeje igihe cyo kujyanwa mu mashuli y’incuke, baravuga ko abana babo bagiye gukomeza kuguma mu rugo bitewe no kubura amashuri yabo mu bigo by’amashuli ya Leta afite amashuli y’incuke adahenze. Urugero rukaba ari urw’ababyeyi twasanze kukigo cy’urwunge rw’amashuri cya G.s Gitarama kiri hagati mu mujyi wa Muhanga , bahakaniwe burundu n’ubuyobozi bw’iki kigo ko mu byumba by’amashuli y’incuke iki kigo gifite imyanya yarangiye
Icyakora Umuyobozi w’iki kigo cy’urwunge rw’amashuli, G.S Gitarama, Mukanyandwi Fausta akaba avuga ko impamvu iri gutuma kuri iki kigo hafashwe umwanzuro wo kutakira abana bashya bakeneye imyanya mu mashyuli y’incuke biri guterwa n’uburyo ibyumba by’amashuri bafite byamaze kuzura ndetse iki kibazo ngo cyikaba kitari ku kigo ayoboye gusa.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bizimana Eric, aravuga ko mu gihe hakiri gushakishwa uburyo bwo gukemura iki kibazo ku buryo burambye, ubuyobozi bw’aka karere bugiye gufasha ababyeyi bafite abana b’incuke babuze ishuli kuribona.
Muri rusange uretse kuba kuri kiki kigo cy’urwunge rw’amashuli, G.S gitarama hari kugaragara ikibazo cy’ubuke bw’ibyumba by’amashuli y’incuke kiri gutuma ubuyobozi bw’iki kigo bwahagaritse kwakira abana bakeneye kwiga mu mashuri y’incuke yaba abatangizi n’abimukira muyindi myaka, iki kigo cyikaba cyanahagaritse kwacyira abana bashya mu mashuri abanza bitewe n’ubucucike hamwe na gahunda ya leta yagennye uko abanyeshuri bagomba kwiga bifashishije mudasobwa.
J.Bosco MBONYUMUGENZI