Bamwe mubatuye mukagari ka mubuga, mu murenge wa shyogwe ho mukarere ka Muhanga barifuza ko bahabwa irimbi hafi yabo kuko, nyuma y’uko iryo bari bafite rifunzwe, basigaye bakora urugendo rutariruto bajya gushyingura mu irimbi rya  Gihuma riherereye mu murenge wa Nyamabuye mu kagali ka Gahogo  ku buryo usanga bibatwara ikiguzi kitari gito cy’urugendo.

Abaturage bifuza ko bahabwa irimbi hafi yabo, ni abatuye mukagari ka mubuga, mu mudugudu wa matsinsi, mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, aho bumvikana bavuga ko kuba bava mu murenge wa shyogwe bakajya gushyingura mumurenge wa Nyamabuye ahazwi nk’igihuma bibagora kuko nabyo bisaba ufite amikoro kuko bibasaba gushaka imodoka igomba kubatwaza umurambo, abadafite amikoro bakifashisha amagare, aribyo baheraho basaba ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga kubafasha bakabona irimbi hafi.

Kuri ibi byifuzwa n’aba baturage Kayitare Jacqueline umuyobozi w’akarere ka muhanga, arasa nudatanga igisubizo cyo kubashakira irimbi, ahubwo akabashishikariza kwifashisha ari hafi yabo, na cyane ko kuriwe ngo I gihuma bita kure ataribyo ku buryo  nta muntu wapfusha umuntu ngo abure aho amushyingura.

Aba baturage barifuza kwegerezwa irimbi ryo gushyinguramo, mu gihe aba ahari harateganyirijwe irimbi ryari kuba ribegereye, haje guhindurwa ahazubakwa hotel izaba ihuriweho n’uterere twa Ruhango, Muhanga na Kamonyi hafi y’urugabano rwa Muhanga na Ruhango, nkuko ubuyobozi bubyemererwa n’itegeko rigena imitunganyirize, n’imikoreshereze y’amarimbi mu Rwanda riha inama njyanama y’akarere ububasha bwo kwimura cyangwa se gufunga irimbi, nk’aho mu ngingo ya 14 y’iri tegeko no 11/2013 ryo kuwa 11/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi mu Rwanda, havuga ko irimbi rusange rishobora kwimurwa cyangwa guhagarikwa ku nyungu z’ubuzima rusange bw’abaturage cyangwa se ryuzuye, gusa ubuyobozi bukaba  butarateganyije ahasimbura aho hari harashyizwe irimbi.

Inkuru mushobora kuyumva hano

ERIC HABIMANA I MUHANGA.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *