Ibiro by’umurenge wa Cyabakamyi

Bamwe mu batuye umurenge wa Cyabakamyi akarere ka Nyanza, baravuga ko kutagira Imihanda ikoze ibahuza mu bikorwa by’ubuhahirane n’indi mirenge itandukanye yo muri aka karere n’utundi turere duhana imbibi n’uyu murenge, wabo bikomeje kuba imbarutso yidindira ry’iterambere ryabo, bituma basaba ubuyobozi kubafasha  iki kibazo bafite cyikabonerwa igisubizo kirambye.

Umurenge wa Cyabakamyi uri mu karere ka Nyanza ku gice cy’aho aka karere gahanira imbibi n’umurenge wa Kabagari n’uwa Bweramana yo mu karere ka Ruhango ndetse n’imwe mu mirenge yo mu karere ka Nyamagabe.

Bamwe mu batuye muri uyu murenge wa Cyabakamyi baravuga ko bimwe mu bibazo bifite uruhare runini mu kubagusha mu bukenge buturuka ku bwigunge barimo, ikiri ku isonga ari icy’imihanda mibi bafite itaborohereza guhahirana n’abaturanyi babo.

Gusa kuri iki kibazo bari kugaragaza cy’ubwigunge barimo n’ubukene bafite byose biterwa n’ikibazo cy’imihanda idakoze, Umunyamabanga nshingwabikorwa wagateganyo w’uyu murenge wa Cyabakamyi, Ngirinama Davide aravuga ko hari gahunda ihari igamije gukemura iki kibazo kuburyo burambye.

Muri rusange ku geza ubu ikibazo cyo kutangira imihanda yorohereza abatuye mu murenge wa Cyabakamyi mu bikorwa byo guhahirana n’abandi bantu bo mu bice bitandukanye by’igihugu, uretse kuba kigaragazwa n’abatuye muri uyu murenge bigaragara ko ari abantu bakuru, kinagaragazwa n’urubyiruko rwaho  ruvuga ko imihanda yo muri uyu murenge isanzwe itari nyabagendwa,ari inzitizi kurirwo zituma rudashobora kuba rwakwihangira imirimo yaruteza imbere ishingiye ku bwikorezi.

Inkuru mushobora kuyumva hano

J.Bosco MBONYUMUGENZI mu murenge wa Cyabakamyi wo mu karere ka Nyanza

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *