Ibiro by’akarere ka Ruhango

Bamwe   mu babyeyi bo mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinazi, mugihe bafite impungenge ko nibakingiza abana babo covid-19, urukingo ruzabazahaza nkuko byabaye kubakuru bikazatuma bahagarika amasomo yabo, ku rundi ruhande hari abandi babyeyi bo muri uyu murenge bashima uburyo uru rukingo rugiye kurinda abana babo kwandura iki cyorezo cya covid-19 no kutazahazwa nacyo igihe bazaba bacyanduye.

Mu kwezi gutaha kwa cumi uyu mw aka wa 2022, minisiteri y’ubuzima ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF), hari gahunda  yo gukinngira covid-19 abana bari hagati y’imyaka 5 na 11, Bamwe mubabyeyi bo mu karere ka Ruhango Umurenge wa Kinazi bafite impungenge z’uko urukingo rwa covidi rwazagira ingararuka kubana babo ugasanga bararwaye nkuko hari n’abantu bakuru rwagiye rugwa nabi.

aba babyeyi bagaragaza izi mpungenge nyamara bagenzi babo bo bavuga ko kuba abana babo bagiye guhabwa urukingo rwa covidi-19, bigiye kubarinda kwandura icyorezo cya covidi-19 cyangwa rukazabafasha kutazahazwa nacyo igihe baba bacyanduye.

MUKANGENZI Alphonsine umuyobozi w’akarere ka Ruhango ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza, yumvikana avuga ko batangiye ubukangurambaga bwo gusobanurira ababyeyi ibyiza byo gukingiza abana covid-19 mu rwego rwo kubaha amakuru y’ukuri  atandukanye n’impungenge bafite kuri uru rukingo rugiye guhabwa abana.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima, Doct MPUNGA Tharcisse mu kiganiro yagiranye na Tereviziya y’igihugu kuri gahunda yo gukingira abana bari munsi y’imyaka 12 icyorezo cya covid-19, nawe amara impungenge ababyeyi bafitiye impungenge uru rukingo rugiye guhabwa abana, aho agaragaza ko hari abaganga bazita kubana bazagira ibibazo nyuma yo gukingirwa bateganyijwe.

Ubuyobozi bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF mu Rwanda, bukaba buvuga ko iyi gahunda yo gukingira abana icyorezo cya covid-19 kuva ku myaka 5 kugera ku myaka 11, ababyeyi bakwiye kuyigira iyabo, babifashijwemo n’abarimu, abayobozi b’ibigo by’amashuri hamwe n’abayobozi binzego zibanze, kugirango intego yo gukingira covid-19 abana barenga  478 000 izabashe kugerwaho ku kigero cya 100%, bityo ntihazagire umwana w’umunyarwanda usigara adakingiwe iki cyorezo cya covid-19 uri muri kiriya kigero cy’imaka 5-11.

Inkuru mushobora kuyumva hano

Aimable UWIZEYIMANA Radio Huguka mu karere ka Ruhango 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *