Inyubako z’ibitaro bya Nyabikenke

Abatuye imirenge yo mugice cy’imisozi ya Ndiza mu karere ka Muhanga bakomeje kwibaza impamvu ibitaro bya Nyabikenke bitabaha serivise zo kwivuza kandi bya ruzuye, ku buryo bakomeje gukora ingendo bajya kwivuriza kubitaro bya Kabgayi no mu karere ka Gakenke.

Ibitaro bya Nyabikenke ni ibitaro by’akarere ka Muhanga biherereye mu murenge wa Rongi umwe mu mirenge y’igice cy’imisozi ya Ndiza.

Nubwo ariko ibi bitaro bimaze iminsi mike byuzuye, nti bibujije ko bamwe mu batuye imirenge igize igice cy’imisozi ya Ndiza, bifuza ko ibi bitaro bya Nyabikenke byatangira kubaha serivise ku kigero cya 100%, mu rwego rwo kubafasha gukemura ikibazo cyo gukora urugendo rutari ruto bajya gushaka servise z’ubuvusi ku bitaro bya Kangayi, no kwambuka Nyabarongo bajya gushaka izo serivise mu karere ka Ruli na Nyabihu.

Icyakora Kayitare Jacqueline umuyobozi w’akarere ka Muhanga, wumvikana avuga koi bi bitaro bya Nyabikenke nubwo byatangiye gutanga serivise bitarabasha gucumbikira abarwayi, ibyo yongeraho ko icyo kibazo kiri munzira zo gukemuka kuko abakozi bari gushakishwa ku bufatanye na minisiteri y’ubuzima.

Ibi bitaro bya Nyabikenke ni ibitaro byatangiye kubakwa mu mwaka wa 2013, aho byari biteganyijwe ko bizuzura nyuma y’imyaka itatu, ariko nyuma imirimo yo kubyubaka iza  kudindira, ndetse na nyuma y’uko byuzuye umwaka ushize bikaba bitarabasha gutanga serivise z’ubuzima ku kigero cya 100% kubatuye mu mirenge 5 igize igice cy’imisozi ya Ndiza bagera ku 100000.

 Inkuru mushobora ku yumva hano

Chief Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *