Umuryango wa MUGABEKA Neema uturiye uruganda rutunganya amabuye akoreshwa mu kubaka imihanda ruherereye mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero, urifuza ko ubuyobozi buwufasha kwimuka ku mpamvu z’uko urwo ruganda ruri kwangiza inyubako utuyemo na cyane ko mu minsi ya shize wari wabaruwe ngo wimuke nyamara utegereza kwimurwa amaso ahera mu kirere.

Izi inzu z’umuryango wa Neema MUGABEKA utuye mu murenge wa Gatumba akagali ka Cyome mu karere ka Ngororero, ukaba unaturiye kandi uruganda rumenagura amabuye yubakishwa imihanda ruherereye muri uyu murenge wa Gatumba.

witegereje neza izi nyubako z’uyu muryango zigizwe n’inzu nini ikikijwe nizindi ntoya z’icyumba kimwe na saro, urabuna ko zamaze kwiyasa imisate cyane cyane mu makeri yazo, ibyo uyu muryango uheraho uvuga ko kwangirika kw’izi nyubako bituruka kuri uru ruganda rumenagura amabuye.

Icyo uyu muryango wifuza ngo nukwimurwa ukavanwa hafi y’uru ruganda, nkuko indi miryango yari iruturiye yimuwe ikajya gutura ahandi, doreko nawo ngo wari wabaruwe nyamara amaso ahera mu kirere utegereje kwimurwa.

Ku ruhande rw’umuyobozi w’akarere ka Ngororero NKUZIN Christophe, akaba avuga uburyo uyu muryango wa MUGABEKA Neema ugiye gusurwa, kugirango niba ari uwimurwa wimurwe abawugize ubuzima bwabo budakomeza kujya mu kaga .

Uyu muryango wa Neema MUGABEKAZI, uvuga ko ukomeje kuba mugihirahiro cyo kwimurwa nyamara umuyobozi w’akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ubwo yarakiri umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatumba yaje kuwusura ndetse akawizeza kuwukorera ubuvugizi bwo kwimurwa hafi y’uru ruganda rumenagura amabuye yo kubakisha imihanda, ku buryo ukomeje kwibaza icyatumye ngo adakomeza kuwukorera ubuvugizi kandi yaramaze kugera muri komite nyobozi y’akarere ka Ngororero.

Inkuru mushobora no kuyumva hano

Chief Editor: Aimable UWIZEYIMANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *