Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Muhanga bavuga ko bitewe nuko muri iki gihe ibiciro by’ibintu bitandukanye byazamutse, ndetse bamwe mubabyeyi bakaba barahagaritse imirimo kubera icyorezo cya covidi-19, leta ikwiye kubafasha abana babo ntibazakwe ibikoresho by’umurengera, bagakomeza bifuza kandi ko leta yabafasha ku buryo bazoroherezwa mu kwishyura amafaranga y’ishuri, byibuze bakazajya bishyura mu by’iciro byaba ngombwa akaba yagabanywa.
Icyakora mu kiganiro n’abanyamakuru minisitiri w’uburezi Doct UWAMARIYA Valentine, akaba asubiza iki kibazo cy’aba babyeyi bo mukarere ka muhanga kimwe n’abandi muri rusange bahuriye kuri iki kibazo cy’amafaranga y’ushuri, agaragaza uko amafaranga y’ishuri muri uyu mwaka wa 2022-2023, ababyeyi bazayishyura cyane cyane mu bigo bya leta ndetse n’ibyigenga bifitanye imikoranire na leta.
Ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2022-2023 yashyizwe hanze na Minisiteri y’uburezi ifatanyije n’ibigo biyishamikiyeho, ikaba igaragaza ko igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’Amashuri wa 2022-2023 kizatangira ku wa 26 Nzeri, mugihe igihembwe cya gatatu gisoza uyu mwaka wa 2022-2023 cyo kizasozwa ku wa 14 Nyakanga umwaka wa 2023.
Inkuru mushobora kuyumva hano
Alain ISHIMWE