Ruhango: Bashimira ubuyobozi bubaha ijambo bakagaragaza ibyifuzo bizamura iterambere ryabo

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku byifuzo by’abaturage byakusanyijwe binyuze mu ikarita nsuzumamikorere bizashingirwaho mu ngengo y’imari ya 2025-2026, byateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Ruhango n’Umuryango FVA, ku nkunga ya NPA mu mushinga PPIMA , abaturage bavuga ko bishimira ko bahabwa ijambo mu gutanga ibitekerezo kubyo bifuza ko byakorwa. Mugabekazi Adeline wo mu murenge wa Mwendo, avuga ko kuba basigaye bahabwa ijambo […]

Gicumbi-Rubaya: Urubyiruko ruzatora bwambere abadepite n’umukuru w’igihugu, ruvuga ko rwiyemeje kuzatora abashoboye kumva ibibazo byarwo no kubikemura

Bamwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Rubaya akarere ka Gicumbi bazitabira bwambere amatora yabadepite numukuru wigihugu, bavuga ko nyuma yo gusobanurirwa imigendekere yamatora mu gihe cyo kujya gutora bazatora abashoboye kumva ibibazo byabo bakanabikemura. Nyuma y’ikiganiro cyateguwe numuryango wabanyamakuru baharanira amahoro mu Rwanda, Pax Press mu ndimi zamahanga, kigamije gusobanurira abaturage imigendekere yamatora inshingano nuruhare rwumuturage mu matora, ikiganiro […]

Nyaruguru: Umuryango wararanaga n’amatungo wafashijwe gusohoka muri iki kibazo

Umuryango wa Nkurunziza damascene na mukeshimana Therese ubarizwa mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru. Mu cyumweru cyahariwe umujyanama n’umufatanyabikorwa , nyuma yo gusurwa n’abajyanama hamwe n’abafatanya bikorwa b’akarere ka Nyaruguru, uyu muryango uravuga ko nyuma yo gufashwa kuvugurura inzu babagamo yari imeze nka nyakatsi kuri ubu watandukanye ni ikibazo cyo kurarana n’amatungo wasangaga kibatera indwara zituruka ku mwanda. […]

Ngororero: Amatsinda y’aborozi b’ingurube mu gukemura ikizazo cy’ibura ry’ibiryo by’ingurube

Mu Karere ka Ngororero , aborojwe ingurube n’umushinga uteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi PRISM ukorera mu kiko cy’igihugu cy’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi RAB bavugako kuba bakorera mu matsinda bibafasha kwita ku buzima bw’amatungo bahawe cyane cyane mu gukemura ikibazo cy’ibiryo by’ingurube biboneka hake muri ako gace. Muri iyi minsi hagiye hagaragara ibibazo bijyanye n’ubuke bw’ibiryo by’amatungo. Kuri ibyo kandi hakiyongeraho izamuka […]

RBC mu kurwanya indwara zititaweho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa abahinzi bo mu bishanga bagenerwa ubufasha bubarinda inzoka ya “bilharziose”

I kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, ku bubufatanye ni ihuriro ry’imiryango iteamiye kuri leta (RWANDA NGOs FORUM), baratangaza ko ku ubufatanye n’abafatanya bikorwa b’iki kigo, hari ubufasha bugenerwa abahinzi bakorera ubuhinzi mu bishanga burimo no kubaha  ibinini bibavura inzoka ya “bilharziose“, na cyane ko ngo aba bahinzi baba bafite ibyago byinshi byo kwandura iyi ndwara y’nzoka ya “bilharziose” cyane cyane igihe […]

IBIHINGWA NDUMBURABUTAKA BIVANGWA N’INANASI

Uburumbuke bw’uutaka mu buhinzi bw’umwimerere bushobora gusigasirwa hifashishijwe ibindi bihingwa. By’umwihariko ku bahinzi b’inanasi z’umwimerere twabateguriye ikiganiro kigaruka kuri bimwe mu bihingwa bivangwa nazo, uko mwabihinga n’akamaro kazo

KURWANYA INDWARA N’IBYONNYI MU BUHINZI BW’UMWIMERERE BW’INKERI

Kimwe n’ibindi bihinwa, inkeri ni igihingwa kigira iyonnyi n’indwara zitandukanye. Haba indwara ziterwa na virusi, iziterwa na bagiteri n’iziterwa n’uduhumyo. Iyo inzi ndwara zitandukanye zibasiye iki gihingwa bigabanya umusaruro wacyo. Niyo mpamvu buri muhinzi aba ahangayikishijwe no guhangana n’indwara n’ibyonnyi. Hari uburyo bwinshi bukoreshwa rero. Muri iki kiganiro, turagaruka kuri ubwo buryo butandukanye.