Gakeenke: Abafite ubumuga butandukanye barasaba gufashwa kujya bahabwa insimburangingo n’inyunganirangingo binyuze mubwisungane mukwivuza(Mituel de Sante)

Abafite ubumuga butandukanye bo mu murenge wa Mataba akarere ka Gakenke, barasaba inzego bireba byumwihariko ubuyobozi bw’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda, kubakorera ubuvugizi bakajya bemererwa guhabwa insimburangingo n’inyunganirangingo bakoresheje ubwishingizi basanzwe bivurizaho bwa Mutueli de sante. Aba baturage bavuga ko usanga hari zimwe muri servise z’ubuvuzi batabasha kubona kubera kubura ubushobozi, ikibazo bavuga ko gishingiye kuba iyo bagannye ibitaro […]

Kamonyi: Haracyari abagore bo mu cyaro babuzwa n’abagabo babo kwaka inguzanyo zo kwiteza imbere

Bamwe mu bagore babarizwa mu bice by’icyaro by’akarere ka Kamonyi mu murenge wa Kayumbu, baravuga ko hakiri abagabo bakizitira abagore bashakanye nabo mu kwiteza imbere, kubera uburyo bababuza kwaka inguzanyo yo kwihangira, ibikomeza kubaheza inyuma mu iterambere. Mugihe leta ikangurira umugore wo mucyaro guhaguruka akitabira imirimo imuteza imbere, bamwe mubagore bo mucyaro bo mu murenge wa kayumbu akarere ka kamonyi, […]

Ruhango: Abatujwe na leta barifuza guhabwa ibyangombwa by’ubutaka kugirango babone umuriro ubaca iruhande ujya gucanira ahandi

  Bamwe mu batuye mu murenge wa Kinihira akarere ka Ruhango, bari mu nzu batujwemo  na Leta, baravuga ko biturutse ku kuba batarahabwa ibyangombwa by’ubutaka bigaragaza ko aho batujwe na leta ari ahabo, iterambere ryabo rikomeje kuhadindirira ndetse iki kibazo kigeze aho gituma badahabwa umuriro w’amashanyarazi nyamara amapoto bakabaye bafatiraho ari iruhande rwabo, ibituma bifuza ko leta ibitaho bagahabwa ibyo […]

GUSIGASIRA UBURUMBUKE BW’UBUTAKA MU BUHINZI BW’UMWIMERERE

Kubungabunga ubutaka n’uburumbuke mu buhinzi bw’umwimerere, inzira si ndende. Wowe ushaka kubikora,  banza wite ku butaka bwawe uburinde isuri nk’uko bikwiye. Kora kandi ku buryo wongera imborera mu butaka bwawe ndetse unakoreshe intungagihingwa hakoreshejwe ifumbire mpinduramiterere nk’ishwagara n’ibindi byabugenewe.  Hanyuma kandi ujye ukoresha uko ushoboye ubutaka bwawe buhore butwikiriye ubusasire aho bikenewe kandi uhinge ibihingwa bitwikira uutaka hagati y’ibitanga umusaruro. […]

Inzu ya Papa Wemba yahinduwe ingoro

Inzu y’umuhanzi w’Umunye-Congo , Jules Shungu Wembadio Pene Kikumba wamamaye nka Papa Wemba, yahinduwe ingoro ndangamurage ya Rumba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC. Guhindura inzu y’uyu muhanzi ingoro ndangamurage byahuriranye n’uko kuri uyu wa 24 Mata, ari umwaka wa gatandatu atabarutse. Hateguwe ibikorwa bitandukanye muri RDC mu rwego guha icyubahiro uyu muhanzi watabarutse ari ku rubyiniro. Byitezwe ko […]

Umuziki nyarwanda wahawe rugari kuri RFI

Kuva tariki 18 kugeza kuri 22 Mata binyuze mu Kiganiro ‘Couleurs Tropicales’ gica kuri Radio France Internationale [RFI] yo mu Bufaransa, umuziki wo mu Rwanda niwo wahawe umwanya wonyine muri iyo minsi ine. Ni ubwa mbere byari bibaye kuri iyi radiyo ikomeye kandi yumvwa ku rwego mpuzamahanga n’abantu benshi biganjemo abumva n’abavuga Igifaransa.   Iki kiganiro gikorwa na Claudy Siar […]

Ibyo wamenya kuri ’Saffron Crocus’, igihingwa gisarurwamo akayabo

Hashize igihe kitarenze imyaka ine mu Rwanda hageze igihingwa cyitwa ’Chia Seeds’ mu ndimi z’amahanga, cyiswe ‘imbwiso’ mu Kinyarwanda. Abatuye mu Ntara y’Iburasirazuba bashobora kuba ari bo babimburiye abandi kubyaza umusaruro iki gihingwa nyuma y’aho kigeragejwe bikagaragara ko kiberanye n’ubutaka bwabo. Kimaze kwitabirwa n’abagera ku 1000 mu Karere ka Ngoma aho abahinzi bacyirahira kuko nibura ikilo kimwe gishobora kugura 3000 […]

Abikorera basabwe kwinjira mu bikorwa bizana impinduka

Abikorera bo mu Ntara y’Amajyepfo basabwe kwinjira mu bikorwa bifatika kandi bizana impinduka zigaraga mu iterambere ry’iyo ntara ndetse n’abayituye. Babisabwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Parfait Busabizwa, kuri uyu wa 22 Mata 2022 ubwo habaga ihererekanyabubasha hagati ya komite nshya ziheruka gutorwa z’abayobora urugaga rw’abikorera muri iyo ntara no mu turere tuyigize. Yagize ati “Kwishyira hamwe ni cyo cya mbere […]

Hatangijwe ishami ryitezweho guteza imbere ubworozi

Hagamijwe guteza imbere ubworozi mu Rwanda kugira ngo bugirire akamaro ababukora, mu Karere ka Muhanga hashyizweho ikigo cy’ubushakashatsi ku matungo magufi atuza, kugira ngo gifashe abarozi kubikora kinyamwuga. Ni ikigo giherereye mu Murenge wa Muhanga muri Sitasiyo y’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB), cyatangiye muri Mata 2021. Umushakashatsi muri RAB, Safari Sylvestre, yavuze ko intego nyamukuru yacyo […]

Icyo wakora ngo kugabanya ibiro ntibikubere umugogoro

Abantu bamaze kumenyera ko impamvu ituma ibiro by’umuntu byiyongera cyane ari uko aba yinjije isukari nyinshi mu mubiri kurusha iyo akoresha kandi ko iyo ashaka gutakaza ibiro agerageza kwirinda kurya cyane akanakora imyitozo ngororangingo. Nubwo ibi byumviswe imyaka myinshi, ubushakashatsi bushya buherutse kugaragaza indi mpamvu ishobora gutuma umuntu abyibuha bikabije. Inzobere mu bijyanye n’imisemburo hamwe n’imvubura mu bitaro by’Abana bya […]