Abikorera bo mu Ntara y’Amajyepfo basabwe kwinjira mu bikorwa bifatika kandi bizana impinduka zigaraga mu iterambere ry’iyo ntara ndetse n’abayituye.

Babisabwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Parfait Busabizwa, kuri uyu wa 22 Mata 2022 ubwo habaga ihererekanyabubasha hagati ya komite nshya ziheruka gutorwa z’abayobora urugaga rw’abikorera muri iyo ntara no mu turere tuyigize.

Yagize ati “Kwishyira hamwe ni cyo cya mbere kuko mu gihugu cyacu ibyo abikorera bamaze kugeraho bituruka mu mbagara zo kwishyira hamwe. Uko imijyi myinshi yubakwa ni imbaraga z’abantu bishyize hamwe.”

Yabasabye gukemura ikibazo cya serivise itanoze kigaragara henshi, bakimakaza isuku aho bakorera. Ikindi ni ukongera amahugurwa mu byo bakora bitandukanye kugira ngo bajyanye n’igihe kigezweho.

Yabasabye guteza imbere siporo mu turere dutandukanye kuko ari inzira yo guteza imbere urubyiruko, gukora ubukangurambaga no kuzana iterambere.

Ikindi ni ugushora imari mu myidagaduro bagakoresha ibitaramo bitandukanye bikurura abakiriya.

Ati “Weekend ishyuhe kuko abantu bashobora kuza kurara mu karere bitewe n’ikintu cy’imyidagaduro cyahabaye.”

Yabasabye no gushora imari mu bukerarugendo kuko mu Ntara y’Amajyepfo hari amahirwe menshi babyaza umusaruro.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyepfo, Dr Kubumwe Célestin, yavuze ko bagiye no gushyira ingufu mu kongera inganda kugira ngo bongerere agaciro ibikomoka aho bakorera.

Ati “Mu majyepfo nta nganda dufite ni nk’igitonyanga mu nyanja, nk’i Muhanga dushobora gukora uruganda rwiza rugakora amatafari n’amategura mu ibumba rihari. Ikindi ni inganda zongera agaciro umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.”

Yatanze urugero ku nyanya, karoti, ibijumba n’ibindi bihingwa aho byera ugasanga bigurishijwe ku giciro gito, nyuma y’ukwezi kumwe bikabura ku isoko kuko nta buryo bwo kubibika neza no kubyongera agaciro bwabayeho.

Yavuze ko igikenewe ari ugukangura abantu no gukora ingendoshuri mu zindi ntara no mu bindi bihugu kugira ngo bafatireho urugero rwiza.

Abikorera mu Ntara y’Amajyepfo bashimiwe bimwe mu bikorwa bakoze bishyize hamwe birimo kubaka amasoko ya kijyambere mu turere dutandukanye, amahoteli n’inganda.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwabijeje ubufatanye n’ubuvugizi mu bikorwa bigamije iterambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *