Hashize igihe kitarenze imyaka ine mu Rwanda hageze igihingwa cyitwa ’Chia Seeds’ mu ndimi z’amahanga, cyiswe ‘imbwiso’ mu Kinyarwanda. Abatuye mu Ntara y’Iburasirazuba bashobora kuba ari bo babimburiye abandi kubyaza umusaruro iki gihingwa nyuma y’aho kigeragejwe bikagaragara ko kiberanye n’ubutaka bwabo.

Kimaze kwitabirwa n’abagera ku 1000 mu Karere ka Ngoma aho abahinzi bacyirahira kuko nibura ikilo kimwe gishobora kugura 3000 Frw bagereranya n’akayabo ukurikije ayo bakura mu bihingwa basanganywe.

Hari ibindi bihingwa bishobora kwera mu Rwanda ariko bitarageragezwa bitewe no kutabigiraho amakuru ahagije. Urugero ni ’Saffron Crocus’.

Indabyo z’iki gihingwa zisarurwa zitaruma hagakurwamo tumwe mu duce twazo (stigmate) tukumishwa, umusaruro wa nyuma ukitwa ‘Saffron’.

Saffron ivamo ibirungo by’ibiribwa, imiti y’indwara zoroheje, imibavu cyangwa amavuta y’uruhu ndetse inganda zikora inzoga z’ibyotsi (liqueur) na zo zirayikenera.

Nubwo hari abagishidikanya ku nkomoko y’ikimera cya Saffron Crocus, bikekwa ko gikomoka muri Iran dore ko kugeza ubu ari na ho gihingwa cyane ku rwego mpuzamahanga.

Kiboneka na none mu bihugu birimo nka Espagne, u Bufaransa, u Bwongereza, u Bugereki, Autriche, u Bushinwa, u Buhinde, Turikiya, Afghanistan, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Océanie no muri Afurika y’Amajyaruguru nka Maroc uretse ko muri Afurika y’Epfo na Zimbabwe ndetse na Kenya bamaze kukiyoboka.

Ikilo kimwe gishobora kugura hagati ya 2000 na 5000 by’amadolari bitewe n’agace umusaruro ugurishirijwemo ariko ku rwego mpuzamahanga umusaruro w’iki gihingwa urahenda.

Ingemwe za Saffron Crocus ziboneka binyuze mu butubuzi. Haterwa icyo twakwita ‘inguri’ nk’uko bigenda ku nsina cyangwa amateke. Gishobora guhingwa aho ari ho hose ku Isi, gusa ntikenera amazi menshi.

Iyo imvura ibanjirije igihe cyo kurabya kw’iki gihingwa byongera umusaruro ariko imvura cyangwa igihe cy’ubukonje bije mu gihe cyo gupfundika uburabyo kwacyo bizamura ibyago byo gufatwa n’ibyonnyi [indwara] bikagabanya umusaruro.

Ingemwe ziterwa mu mwobo wa santimetero ziri hahagti ya 7 na 15. Ifumbire y’imborera ni yo ikoreshwa mu guhinga Saffron. Nibura indabo 1000 ni zo zivamo hafi garama 28. Saffron isarurwa n’intoki mu gitondo cya kare mu gihe ‘stigmate’ ziba zitarangirika kuko ari zo zivamo umusaruro.

Ububiko bwayo bwiza ni uburi ahantu hahehereye, humutse, hatari urumuri kandi ishobora no kumara umwaka muri frigo nta kintu iraba.

Kurya garama 1,5 za saffron ntacyo bitwara umubiri w’umuntu ariko ingano irenze garama 5 ishobora guhinduka uburozi mu mubiri bigatera iseseme, isereri, kuruka, impiswi, kuva amaraso igihe kirekire n’ibindi.

Mu Buhinde abantu bizera ko umugore wariye Saffron akabijyanisha n’amata mu gihe atwite bimufasha kubyara umwana uteye amabengeza.

Bashir Ahmad Rashidi, Umunya-Afghanistan ufite sosiyete iri mu za mbere zihinga Saffron yashinze mu 2011, ahamya ko iki gihingwa ari isoko y’ubukungu bw’imiryango mu gihe yaba ishyize imbaraga mu buhinzi bwacyo.

Ati “Mu rwego rw’ubukungu, buri muryango uramutse ushoboye guhinga are 20 za Saffron, twabasha kwivana mu bukene.”

Muri Afghanistan Saffron imaze imyaka igera ku 100 ihingwa nubwo hari igihe kigera ku myaka 20 bamaze bararetse kuyihinga.

Mu Rwanda bigaragara ko abahinzi nta makuru ahagije baragira kuri iki gihingwa kuko nta n’ubushakashatsi buragikorwaho nk’uko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *