Kuva tariki 18 kugeza kuri 22 Mata binyuze mu Kiganiro ‘Couleurs Tropicales’ gica kuri Radio France Internationale [RFI] yo mu Bufaransa, umuziki wo mu Rwanda niwo wahawe umwanya wonyine muri iyo minsi ine. Ni ubwa mbere byari bibaye kuri iyi radiyo ikomeye kandi yumvwa ku rwego mpuzamahanga n’abantu benshi biganjemo abumva n’abavuga Igifaransa.

 

Iki kiganiro gikorwa na Claudy Siar kimaze imyaka 25 gica kuri RFI kibanda ku gucuranga imiziki ya muri Afurika.

Kuri iyi nshuro Abanyarwanda bari bahawe rugari mu cyiswe ‘Semaine spéciale Rwanda’ kugira ngo abantu babashe kumenya impano nyinshi ziri mu gihugu nyuma yo kuba kizwiho kugira ibyiza nyaburanga byinshi, abari b’ibizungerezi n’ibindi.

Muri iyi minsi yahariwe umuziki nyarwanda abahanzi batandukanye indirimbo zabo zarakinnwe yaba abakizamuka, abamaze kubaka izina n’abandi bamaze kumenyekana ariko bitari cyane.

Mu bahanzi banyuze muri iki kiganiro barimo Massamba Intore, Bruce Melodie, Mico The Best, Gabiro Guitar, Alyn Sano, Nel Ngabo, Ish Kevin Meddy, The Ben mu ndirimbo ye na Ndiamond Platnumz, Charly na Nina, Buravan, Danny Vumbi, Corneille, Christopher, Kaya Byinshii, Gaël Faye, Ruti Joel, Andersonne, Andy Bumuntu, Mike Kayihura n’abandi.

Nibura muri iyi minsi ine indirimbo 37 z’abahanzi nyarwanda mu njyana zitandukanye zabashije gutambuka muri iki kiganiro gikunzwe mu Bufaransa no mu bindi bihugu bitandukanye ku Isi yose.

Mu biganiro bine byakozwe bya Couleurs Tropicales byatambutse muri iki cyumweru cyari cyahariwe umuziki nyarwanda, umunyamakuru Claudy Siar yifashishaga abantu batandukanye yatumiraga muri buri kiganiro bo mu Rwanda uwatumiwe akamubwira urutonde rw’indirimbo yumva yacuranga.

Ku rundi ruhande ariko hari na nimero yari yatanzwe ku buryo umuhanzi utatangajwe n’umwe mu batumiwe bakavuga indirimbo muri ubwo buryo, nabo bohereje indirimbo zabo zigacurangwa mu gihe izindi zacuranzwe biturutse ku kuba uhagarariye iyi radiyo mu Rwanda azizi.

Mu batumirwa harimo Nicolas Gatambi usanzwe akorera RFI hano mu Rwanda, Umunyamakuru wa RBA, Davy Carmel Ingabire na Isabelle Kabano usanzwe azwi mu ruganda rwa sinema wanagaragaye muri filime ya Gaël Faye yiswe ‘Petit Pays’.

Mu biganiro bine byatambukijwemo umuziki nyarwanda, bitatu byabanje umutumirwa mbere yo gutangaza indirimbo yatanze ziracurangwa, buri ndirimbo mbere y’uko ijyamo yabanzaga kuvuga amateka avunaguye ya nyirayo.

Ikiganiro cya nyuma cyaranzwe no gutambutsa indirimbo uko buri ndirimbo ivuyemo umunyamakuru akabanza kuvuga amateka make ku Rwanda kuva rwabaho ndetse cyarangiye umuntu utari uzi u Rwanda amenye amateka yarwo cyane ko yahereye ku mateka ya kera kugeza uko uyu munsi igihugu gihagaze.

Igihe kirageze ngo umuziki nyarwanda uhabwe umwanya…

IGIHE yagiranye ikiganiro n’abantu batandukanye barimo Mighty Popo uri mu batumiwe muri iki kiganiro ndetse n’indirimbo ye igacurangwamo. Uyu mugabo yavuze ko ari amahirwe akomeye ku muziki nyarwanda.

Ati “Kiriya kiganiro cyumvwa n’abantu benshi ku isi ni ikintu cyiza cyane kuba abantu barahawe ishema icyumweru cyose ni ukureba ukuntu twe twabibyaza umusaruro. Ni amahirwe. Ni ukwamamaza. Iyo umuntu aguhaye urubuga rwo kumvikanisha hanze ibihangano byawe biba ari ibintu bikomeye cyane gucurangwa kuri RFI. Ni ukwagura umuziki wacu kandi bitwereka ko baduteze amatwi n’amaso.”

Yakomeje avuga ko ubu Abafaransa bamaze kubona u Rwanda ari igihugu kidasanzwe. Ati “Abafaransa mu minsi yashize batuvugaga nabi igihe cyose. Ubu basigaye batuvuga neza. U Rwanda rufite isura nziza ku isi yose. Igihe kirageze ngo umuziki wacu uhabwe umwanya.”

Yakomeje avuga ko abantu birahira umuziki nyarwanda ariko hakaba hanakenewe abashoramari.

Umuhanzikazi Alyn Sano nawe wacuranzwe yavuze ko imbuto z’umuruho abahanzi bo hambere bagize zitangiye kuboneka gake gake kandi imbere h’umuziki nyarwanda ari heza.

Ati “Ibintu abantu bakuru baharaniye dutangiye kubigeraho. Nitutivumbura barumuna bacu bazaba abahanzi mpuzamahanga nk’uko ubu muri Nigeria bimeze. Umusaruro w’imvune z’abahanzi utangiye kuboneka.”

Danny Vumbi we yavuze ko igikorwa nk’iki kigiye kugira ingaruka nziza ku muziki nyarwanda.

Ati “Radiyo mpuzamahanga nk’iriya gukina imiziki ya hano iwacu mu Rwanda ni ikintu gikomeye kiba kibaye kuko yumvwa n’abantu benshi ku isi, iyo abantu bayiteze amatwi bumvise umuziki wo mu Rwanda icyumweru cyose ntabwo hashobora kubura inyungu zikomeye yaba kuri wo ndetse no ku ba bahanzi. Ni ikintu gikomeye mu ruganda rwa muzika. Uko byagenda kose iki gikorwa kizagira ingaruka nziza.”

Uyu muhanzi akomeza avuga ko nyuma yo gukina muri iki kiganiro cya Couleurs Tropicales, indirimbo ye ‘Ni Danger’ abantu benshi bongeye kumuvugisha.

Gabiro Guitar nawe uri mu bahanzi bacuranzwe muri iki Cyumweru, we yavuze ko kubera ko iyi radiyo ikomeye kandi igira ibiganiro byinshi ndetse by’umwihariko igatanga n’igihembo cya Prix Découverte RFI, ari amahirwe ku kuba umuziki nyarwanda warahawe umwihariko muri Couleurs Tropicales.

Ati “Ni amahirwe ku bahanzi n’uruganda rw’umuziki muri rusange. Iriya radiyo irakomeye kuko inatanga igihembo cya Prix Découverte RFI, ni byiza ko umuziki nyarwanda wahawe umwihariko wenda bagiye kubona ko dufite impano nyinshi. Ni ibintu byiza kuba bashatse guha agaciro umuziki wacu. Umuziki uri kwaguka kandi bamaze kumenya ko mu Rwanda hari umuziki mwiza.”

Danny Vumbi yavuze ko indirimbo ze basanzwe bazicuranga ariko kuri iyi nshuro bikaba byagize umwihariko kubera ko umuziki nyarwanda wari wahawe icyumweru cyose ucurangwa mu kiganiro wonyine.

Ish Kevin we yavuze ko igikorwa nk’iki kiba cyatekerejwe na RFI aricyo gikomeza gutera imbaraga abahanzi bigatuma babyuka buri munsi bakora ibihangano bishya.

Umva ibiganiro byose bya Couleurs Tropicales mu gihe umuziki w’u Rwanda wari wahawe umwihariko.

Semaine spéciale Rwanda – Épisode 1 avec notre correspondant Nicolas Gatambi. Iki kanda hano ukirebe: https://www.rfi.fr/fr/podcasts/couleurs-tropicales/20220418-semaine-sp%C3%A9ciale-rwanda-episode-1-avec-notre-correspondant-nicolas-gatambi

Semaine spéciale Rwanda – Épisode 2 avec Davy Carmel Ingabire. Iki wakibona hano: https://www.rfi.fr/fr/podcasts/couleurs-tropicales/20220419-semaine-sp%C3%A9ciale-rwanda-episode-2-avec-davy-carmel-ingabire

Semaine spéciale Rwanda – Épisode 3 avec Isabelle Kabano. Kanda hano ukirebe: https://www.rfi.fr/fr/podcasts/couleurs-tropicales/20220421-semaine-sp%C3%A9ciale-rwanda-episode-3-avec-isabelle-kabano

Umva ikiganiro cyaherutse ibindi muri uru ruhererekane rw’ibya Couleurs Tropicales yari yatuwe u Rwanda: https://musique.rfi.fr/emission/info/couleurs-tropicales/20220422-semaine-speciale-rwanda-episode-4-lhistoire-musiques

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *