Inzu y’umuhanzi w’Umunye-Congo , Jules Shungu Wembadio Pene Kikumba wamamaye nka Papa Wemba, yahinduwe ingoro ndangamurage ya Rumba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.
Guhindura inzu y’uyu muhanzi ingoro ndangamurage byahuriranye n’uko kuri uyu wa 24 Mata, ari umwaka wa gatandatu atabarutse.
Hateguwe ibikorwa bitandukanye muri RDC mu rwego guha icyubahiro uyu muhanzi watabarutse ari ku rubyiniro.
Byitezwe ko Minisitiri w’Umuco, ubuhanzi n’umurage muri RDC ariwe ufungura ku mugaragaro iyi ngoro nshya kuri uyu wa 24 Mata. Iyi nzu yabaye iya Leta ya RDC ahari inyubako y’uyu muhanzi hiswe “Villa Vieux Bokul”.
Papa Wemba yapfuye amarabira mu gitondo cyo kuwa 24 Mata 2016 nyuma yo kugwa ku rubyiniro ubwo yari mu gitaramo i Abidjan muri Côte d’Ivoire.
Yari umuhanzi w’igihangange mu batumiwe mu Iserukiramuco Festival des Musiques Urbaines d’Anoumabo (FEMUA).
Papa Wemba yavutse kuwa 14 Kamena 1949 i Lubefu muri Congo Mbiligi [ Congo belge]. Yapfuye kuwa 24 Mata aguye mu gitaramo, bikekwa ko yazize umunaniro ukabije.
Abakunzi be bari bamuzi ku mazina nka Mwalimu, M’zée, Jules Presley, Chef Coutumier, Bakala dia kuba, Fula Ngenge, Kolo Histoire, Kuru Yaka, Vieux Bokul, Grand Maya, Ekumani, Elombe, Formateur des idoles, Notre Père n’andi menshi.
Papa Wemba yafatwaga nk’umwami w’injyana ya Rumba muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yamamaye cyane muri Afurika mu ndirimbo zakanyujijeho nka “Yo lele”, “Wake Up”, “Ye te oh”, “Maria Valencia”, “Wake up ft. Koffi Olomide”, “Cavalier Solitaire ft. JB Mpiana”, “Show me the way” n’izindi zitabarika.
Yavutse kuwa 14 Kamena 1949 i Lubefu muri RDC. Yari umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyi wa filime wamamaye mu yitwa “La vie est belle” yakozwe na Ngangura Dieudonné Mweze afatanyije na Benoît Lamy.
Ni we washinze itsinda rya Viva la Musica yari ahuriyemo na Koffi Olomidé, King Kester Emeneya. Yari amaze imyaka irenga gato 50 aririmba ndetse yafatwaga nk’umwe mu nkingi za mwamba mu muziki wa Congo wanafashije benshi kumenyakana.
Yaririmbaga mu njyana zirimo Rumba, soukous, rock, ndombolo, world music n’izindi gusa ‘Rumba’ niyo karango k’umuziki wa Papa Wemba.
Yatangiye umuziki akiri muto ubwo bari batuye mu Mujyi wa Léopoldville, Kinshasa y’ubu. Yari impano yakomoye kuri nyina waririmbaga indirimbo zifashishwa mu mihango yo gushyingura.
Se wa Papa Wemba yari umuhigi waje kuba umusirikare arwanira u Bubiligi mu ntambara ya kabiri y’Isi.
Mu 1960, Papa Wemba yigaga muri l’École Pigier i Kinshasa ari nabwo yinjiye bwa mbere muri korali , gusa no ku ishuri yafatanyaga na benshi be kuririmba indirimbo z’abana.
Ababyeyi be bamaze gupfa yatuye mu gace cyitwa Matonge [gafatwa nk’igicumbi cy’umuziki wa Congo] atangira kuririmba abikora nk’umwuga anafata izina ry’ubuhanzi rya Jules Presley.
Mu 1969, Papa Wemba yashinze itsinda rya Zaïko Langa Langa afatanyije na Jossart N’yoka Longo, Evoloko, Pépé Felly na Andy Bimi Ombalé. Yaje kurivamo mu 1974, ashinga iryitwa Isifi Lokolé, naryo yaje kurihagarika akora irindi rya Yoka lokole.
Mu 1977 Papa Wemba yashinzeViva La Musica ari nabwo yatangiye kwigaragaza nk’umuhanzi w’igihangange.