Twahirwa Jean Paul Aimable umaze imyaka 12 mu itangazamakuru yatangije umushinga yitezeho ko uzafasha iryo mu Rwanda kongera ubunyamwuga bihereye ku ntebe y’ishuri.

Uyu mugabo akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, yayinjiyemo itarahindura ikiri ORINFOR.

Twahirwa usibye gukorera kuri Televiziyo y’u Rwanda, anigisha muri kaminuza mu mashami y’itangazamakuru atandukanye.

Usibye itangazamakuru yanize Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Ishami ryo gucunga Imishinga, Business Administration.

Yabwiye IGIHE ko uburambe afite mu kazi yakoze, mu kwigisha no gucunga imishinga, yifuje kubikomatanya ngo ashyire itafari mu itangazamakuru.

Umusanzu we yifuza kuwutanga abinyujije mu mushinga yise “Empowering journalism schools with professional reporting and production skills.”

Yagize ati “Muri make ni ukongerera imbaraga amashuri yigisha itangazamakuru mu Rwanda mu nshingano zazo kugira ngo tunoze, dutegure, umunyamakuru mwiza w’umunyamwuga.’’
Yavuze ko amashuri y’itangazamakuru mu Rwanda afite ubukene bw’ibikoresho

Ati “Usanga ibikoresho ari bike reka nongereho cyane, ugereranije n’umubare w’ababikoresha. Usanga na bike bihari bitabasha gucungwa neza, uhasanga ububiko bunini bw’ibyangiritse, ibitagikoreshwa, uzasanga na bike bihari bitari ku rwego ikoranabuhanga ritugejejeho ubu.’’

Yavuze ko abiga itangazamakuru bakeneye ibikoresho by’ikoranabuhanga bibafasha gutara amakuru, kuyatunganya no kuyasakaza ngo asohoke yuzuye kandi yaratojwe.

Ati “Binamworohere kuza guhangana ku isoko ry’umurimo mu Rwanda, mu Karere n’ahandi ku Isi. Uretse n’imiterere y’itangazamakuru ni n’umurongo wa Leta yacu wo kwigisha amasomo ngiro ku bana b’u Rwanda.’’

Ubu mu Rwanda, harabarurwa kaminuza enye zigisha itangazamakuru ndetse hashobora no kuvuka izindi.

Umushinga wa Twahirwa wibanze kuri Kaminuza y’u Rwanda ; Mount Kenya, Ishami ry’u Rwanda; East African University na ICK y’i Kabgayi.

Ati ‘‘Uyu mushinga urifuza kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga mu itangazamakuru byakoreshwa n’aya mashuri ane mu bihe bitandukanye.’’

Aya mashuri yigisha itangazamakuru rikoresha amajwi n’amashusho (TV), amajwi (radio) n’itangazamakuru ryandika haba ari kuri murandasi cyangwa ibyo ku mpapuro binyuzwa mu macapiro (Online and print media).

Yateganyije ko abo banyeshuri basoza umwaka wa gatatu bazakora umwitozo wa nyuma uhuriza hamwe ubumenyi bahawe, ni ukuvuga imyitozo itatu kuri buri shuri cyangwa amasomo ya nyuma.

Twahirwa avuga ko binyuze mu mushinga we azahuza abanyamakuru bazwi bakabasha gukorana n’abanyeshuri, bakabasangiza inararibonye.

Ati “Si ukubahuza gusa ahubwo ni no gukorana, iri tangazamakuru ryacu dufitemo abahanga, bafite n’ubunararibonye mu kazi. Ni iby’agaciro katagereranywa kubahuza bakamenyana, noneho bakanakorana nta shiti bizamuzamurira ubumenyi kandi abashe no gutinyuka umwuga.’’

Uyu mushinga wo kuzamura urwego rw’itangazamakuru uzanafasha kongera amahiganwa hagati ya za kaminuza.

Twahirwa avuga ko “Ntiwahiganwa n’uwo utazi, nihaba amarushanwa muri ayo mashuri bisobanuye kuzamura ireme ry’uburezi. Urwo rubuga bazakoresha bose ya website izatuma habaho imikoranire hagati y’abo banyeshuri.’’

Usibye gutyaza ubumenyi bw’abiga itangazamakuru, uyu mushinga witezweho no guhugura abatararyize ariko bashaka kurikora.

Uyu mushinga wamaze gusobanurirwa za kaminuza ndetse hategerejwe icyiciro cyo gusobanurira abakora mu itangazamakuru nk’abafatanyabikorwa bawo.

Twahirwa ati “Ni ngombwa kubanza kumvikanisha igitekerezo kugira ngo babigire ibyabo; gikwiye kumvikana nk’igikorwa kinini kandi cyagerwaho ari uko habayeho ubufatanye.’’

Umushinga watekerejwe na Twahirwa uzamara imyaka itanu, witezweho kungukira benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *