bamwe mu batuye mu kagari ka Mpanda ko mu murenge wa Byimana wo mu karere ka Ruhango, bari mu bafite Imirima mu kabande ka Bahimba gahuriweho n’umudugudu wa kigina, uwa Nyaburondwe ndetse n’uwa mpanda yose ibarizwa mu kagari ka Mpanda.  Aha, bakaba bumvikana bavuga ko bahangayikishijwe n’iKibazo cy’abantu batazwi imyirondoro bakomeje kawangiza aka kabande bagacukuramo amabuye y’agaciro ari nako batera ubwoba abo bangiriza imirima n’imyaka. Aha niho bahera basaba ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango gushaka umuti w’iki kibazo aho kugirango bazicwe n’inzara kubera aba bacukuzi babateza Ibiza by’imvura bibangiriza imyaka

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick, aravuga uko iki kibazo kigaragazwa n’abaturage kigiye gushakirwa umuti.
Hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana ibibazo bitandukanye biterwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro budakurikije amategeko ari nako bigigira uruhare mu kwangiza ibidukikije no guhombya leta imiso. Ibi bigatuma abantu bibaza impamvu bidakumirwa hakurikijwe Ingingo ya 54 yo mu itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *