Ubwo hibukwaga abarabakozi b’amakomine yahujwe akaba akarere ka ruhango bishwe mugihe cya genocide yakorewe abatutsi mu 1994, abayobozi bo muri aka karere ka Ruhango bakaba basabwa guketereza igikwiye gishimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda kugirango barusheho gufatanya kwiyubakira igihugu.
Bamwe mu bakozi bo mu karere ka ruhango bitabiririye igikorwa cyo kwibuka abarabakozi b’amakomine agize akarere ka ruhango muri genocide yakorewe abatutsi mu 1994, bakaba banenga bagenzi babo batabashije guhagarara kuri bagenzi babo bagatuma bicwa.
Aba bakozi bakaba bavuga ko bitumvikana uburyo abantu bakorana bagambanirana kugeza ubwo batumye bagenzi babo bicwa muri genocide ku uburyo ngo kuribo bibabera urugero rwo guharanira kubaka ubumwe bw’abatuye aka karere bafasha abaturage kwirinda amacakubiri ni ingengabitekerezo ya genocide, bakabigisha kwimakaza ubumwe nubwiyunge mu karere ka ruhango.
Kugeza ubu abari abakozi b’amakomini bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bamaze kumenyekana ni 37. Muri bo harimo abo imibiri yabo itaraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro: bivugwa ko harimo n’abajugunywe mu migezi nka Mwogo, ariko amakuru aracyashakishwa.