Iyi Hotel, iri mu bilometero 96 uvuye i Kigali, 25 uvuye ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda no mu bilometero 46 uvuye mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Centre Pastoral Notre Dame de Fatima Hotel, usibye kuba iri mu mahumbezi yo kuba mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ifite umwihariko wo gutanga serivisi inoze.

Abakozi bayo barangwa no kubahiriza gahunda, kugira ahantu heza ho kuruhukira no gufasha abayigana babishaka kwegerana n’Imana mu isengesho mu buryo buboroheye kandi ikagira n’ibiciro abenshi bishimira.

Iyo uri kuyitemberamo, ntiwifuza kuyirangiza kubera ibyiza byinshi byayo bitarambira ijisho n’ubuhanga bw’abayigutembereza mu bwuzu, barimo n’Abihaye Imana bayikoramo muri serivisi zitandukanye kuva ku buyobozi kugeza no mu gikoni cyayo.

Kuri iyi nshuro, tugiye kuyitemberezwamo na Padiri Oreste Habiyambere, Umuyobozi Mukuru wa Centre Pastoral Notre Dame de Fatima Hotel, tunyure mu bice byose biyigize ari nako adusobanurira serivisi zihatangirwa muri make.

Padiri Oreste aratubwira muri make amavu n’amavuka ya Centre Pastoral Notre Dame de Fatima, ati” CPND de Fatima ni hoteli y’inyenyeri eshatu iherereye mu Karere ka Musanze yatangiye ari Centre d’Accueil ifatanye n’Ingoro ya Bikiramariya Umwamikazi w’i Fatima, biturutse ku busabe bw’abayiganaga n’abasuraga Akarere bagiye biyongera bakikuba inshuro icumi mu 1996 ugereranyije na mbere ya 1994.”

“Noneho ubuyobozi bwa Diyoseze buza kuyagura bwubaka Etage yatashywe muri Nyakanga 2007, nibwo CPND de Fatima yafashe isura ya hoteli, uko abakiliya bagiye biyongera nabwo ikarushaho kunoza serivisi kugeza ubwo mu 2017 ishyirwa ku nyenyeri eshatu bikozwe na RDB. Ni hoteli imaze kugira ubunararibonye kubera igihe imaze yakira abayigana na ba mukerarugendo basura Pariki y’Ibirunga n’akarere.”

Padiri Oreste akomeza avuga ko intego bari bafite bashinga CPND de Fatima Hotel bayigezeho kuko igikuru kwari ugufasha abaganaga Ingoro ya Bikiramariya Umwamikazi w’i Fatima n’abasuraga ako Karere k’ubukerarugendo, gufasha abatishoboye no kuba intangarugero mu rwego rw’amahoteli.

Yagize ati” Intego ya mbere kwari ugufasha no korohereza abasura Akarere ngo babone aho bacumbika, aho bafatira amafunguro, aho bakorera inama bifitanye isano no no gushyigikira ibikorwa bya Kiliziya bikenera amafaranga kuko Kiliziya isanzwe igira uruhare mu iterambere ry’Abanyarwanda ari nabo bakiristu bacu cyane cyane mu bikorwa bw’uburezi, iby’ubuvuzi no gufasha abakene mu bikorwa binyuranye ndetse n’amafaranga avuye muri iyi hoteli nibyo akora.”

“Intego yacu rero twayigezeho kandi n’ubundi biracyakomeje kuko umusaruro uva muri iyi hoteli ujya muri Diyoseze nayo ikawukoresha mu iterambere ry’Abanyarwanda.”

Ku bijyanye na serivisi zitangirwa muri CPND de Fatima Hotel, Padiri Oreste yavuze ko batanga serivisi zose za hoteli gusa bakagira umwihariko wo kuzinoza no kuzitangira igihe.

Yagize ati” Serivisi zitangirwa muri iyi hoteli harimo iz’amacumbi, iz’ibyumba by’inama, iza restaurant, dufite akabari keza cyane aho umuntu yicara yitegeye ibirunga. Hari n’izo duha abatugana harimo kubogereza imodoka, imikino inyuranye n’ibindi bitewe n’izo abatugana baba bakeneye. Dufite umwihariko wa Chapel aho ushaka gusenga, guhimbaza, ushaka penetensiya, mbese ushaka ibijyanye na roho byose arabibona.”

Nyuma y’uko Icyorezo cya Covid-19 cyari cyarayogoje u Rwanda n’Isi muri rusange kigenje make, kuri ubu, CPND de Fatima Hotel igenda yongera kwiyubaka mu ngeri zose kandi bemeza ko batazadohoka ku ntego bihaye yo kuba intangarugero mubyo bakora nka Hotel ya Kiliziya Gatolika.

Ati” Nyuma y’uko Covid-19 igenje make natwe ubu turagenda tubona abatugana ariko tukubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 byose bikagenda neza nta kibazo. Turashimira Leta uburyo yagiye idufasha kuko yazirikanye ko hoteli zazahajwe n’icyorezo, ubu dukorana neza kandi Hotel ikagera kucyo yari igamije.”

Umuyobozi Mukuru wa CPND de Fatima, Padiri Oreste Habiyambere avuga ko kuri ubu biteguye kwakira Inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza CHOGM.

Ati” Twiteguye kwakira CHOGM kandi twizera ko abashyitsi bazagenderera u Rwanda nibagera muri Hotel yacu bazakirwa neza kandi bagasanga serivisi zacu ziri ku rwego mpuzamahanga.”

Centre Patoral Notre Dame de Fatima Hotel iherereye mu Karere ka Musanze mu mahumbezi n’amafu y’ikirere cy’imberabyumbi hafi y’Ibiyaga by’impanga bya Burera na Ruhondo, ihaye imaze ku bantu bose bifuza kuyigana bakeneye serivisi zitandukanye z’amahoteli kandi yijeje abayigana ko itazabatenguha mu gihe cyose bazaba bakorana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *