Ubushashatsi bwakoze n’ikigo cy’Igihugu ku mibereho y’ingo, EICV5 bwo bugaragaza ko Akarere ka Nyamasheke kari mu dufite umubare munini w’abantu bari mu bukene.
Ubuyobozi bw’aka karere butangaza ko bwatangije gahunda bise ’Nsiga ninogereze’ igamije kugabanya ubukene ikunganirwa na gahunda yo gutera icyayi mu mukandara wa Nyungwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appollonie, avuga ko Nsiga ninogereze ari gahunda yo gufasha abo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri kugura amatungo magufi, mu mafaranga bizigama buri kwezi iyo VUP ibahembye.
Ati “Ni gahunda twise Nsiga Ninogereze, aho umuturage tumusiga binyuze muri VUP akinogereza binyuze mu kwizigama. Ni gahunda twashyizeho igamije gukura abaturage mu bukene kandi uko iminsi ishira tubona bigenda bibagirira akamaro.”
Ingamba ya kabiri aka karere kabonye yagafasha kugabanya umubare w’abakene, ni ukongera ubuso bw’icyayi ku bufatanye n’inganda eshatu z’icyayi zihakorera.
Ati “Umuturage ukora muri icyo cyayi ku kwezi nibura aba afite ibihumbi 60Frw. Niho twabonye ko mu guteza imbere ibihingwa ngengabukungu twakwagurira ubuso bw’icyayi ku mukandara wa Nyungwe, iki gikorwa twaragitangiye, hagamijwe ko ba baturage batishoboye bagenda bagasabayo akazi bakikura mu bukene”.
Ku mukandara wa Nyungwe hamaze kwagurirwa hegitari 456 z’ubuso bw’icyayi, bivuga ngo abantu bose bagenda bahabwa akazi niko bagena bikura mu bukene.
Akarere ka Nyamasheke gafite imirenge 10 ikora ku Kiyaga cya Kivu. Mu rwego rwo gufasha abakene batuye muri iyi mirenge, akarere gashishikariza abaturage kwibumbira mu makoperative y’ubworozi bw’isambaza.
Kugeza ubu hamaze kuboneka koperative eshatu zakusanyije miliyoni 12Frw , akarere kazongereraho miliyoni 78 kugira ngo bororere amafi muri kareremba.
Akarere ka Nyamasheke kandi gahana imbibi n’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Aya nayo ni amahirwe Meya Mukamasabo asaba abaturage kubyaza umusaruro bakorora amatungo menshi yaba amagufi n’amaremare kuko bafite isoko muri iki gihugu cy’abaturanyi.
EICV5 igaragaza ko 69,3% by’abaturage ba Nyamasheke ari abakene, naho 41,5% bakaba bafite ubukene bukabije.