Hagamijwe guteza imbere ubworozi mu Rwanda kugira ngo bugirire akamaro ababukora, mu Karere ka Muhanga hashyizweho ikigo cy’ubushakashatsi ku matungo magufi atuza, kugira ngo gifashe abarozi kubikora kinyamwuga.

Ni ikigo giherereye mu Murenge wa Muhanga muri Sitasiyo y’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB), cyatangiye muri Mata 2021.

Umushakashatsi muri RAB, Safari Sylvestre, yavuze ko intego nyamukuru yacyo ari ugukora ubushakashatsi ku matungo magufi atuza.

Ati “Intego nyamukuru y’iki kigo ni ugukora ubushakashatsi ku matungo magufi atuza arimo ingurube, inkoko n’inkwavu hagamijwe kugira ngo gifashe mu gukemura ibibazo aborozi bagenda bahura nabyo.”

Icya mbere ni ukubonera aborozi icyororo cyiza kibasha kubaha umusaruro utubutse ku ngurube ku nkoko no ku nkwavu. Ikindi ni ugufasha aborozi gushaka igisubizo ku ibura ry’ibiryo by’amatungo kubera ko kizakora amagerageza atandukanye y’uburyo aborozi bashobora kuvanga ibikora ibiryo biboneka mu gihugu mu gace batuyemo bikaba byagaburirwa ayo matungo agakura neza agatanga n’umusaruro utubutse.

Cyatangiranye n’ingurube

Icyo kigo cy’ubushakashatsi cyatangiranye n’ubworozi bw’ingurube aho cyatumije isekurume umunani n’inyagazi ebyiri z’ubwoko bufite amaraso y’inzugu yuzuye 100%.

Izo nyagazi zatewe intanga zibyara ibyana b’ingurube babiha aborozi hirya no hino mu gihugu, naho amasekurume akajya avomwamo intanga zigahabwa aborozi kugira ngo bazitere inyagazi.

Isekurume y’ingurube yakirwa muri icyo kigo ifite amezi atanu yamara kugira atandatu igatangira gutozwa kurira igikoresho cyitwa ‘mannequin’ gifasha abashakashatsi gufata intanga zayo.

Safari ati “Isekurume yurira cya gikoresho tugafata intanga mu gikombe cyabugenewe ku buryo zitabasha kwangirika, hanyuma tukazijyana muri Laboratwari tugasuzuma ingano y’izo twafashe, umuvuduko zifite n’ubucucike bwazo.”

Nyuma izo ntanga zihabwa ibyo kurya kugira ngo zibashe gukomeza kubaho zigashyirwa mu macupa zikabikwa ku bushyuhe bwagenwe.

Ahamya ko ikibazo cyari gihari cyo kubona icyororo cyiza ku burozi b’ingurube kiri kugenda gikemuka.

Usibye mu kigo cy’ubushakashatsi i Muhanga, hamaze gutangwa amasekume y’ingurube afatwaho intanga ku borozi bo mu turere twa Rulindo, Gicumbi, Rwamagana, Bugesera kandi hagiye gutangwa n’izindi mu Karere ka Rusizi.

Mu rwego rwo kugeza intanga z’ingurube ku borozi, hakoreshwa indege nto zitagendamo abapilote zizwi nka ’drones’.

Umukozi ushinzwe ibikorwa by’umushinga wo gutanga intanga z’ingurube hakoreshejwe drone, Providence Manikuzwe, yavuze ko iyo umworozi akeneye intanga z’ingurube zimugeraho mu minota itarenze itanu.

Ati “Iyo RAB imaze gufata intanga z’ingurube irazitwoherereza tukazibika mu bubiko bwacu, hanyuma igihe umuveterineri azikeneye yazisabwe n’umworozi, ahamagara RAB ikatubwira izo akeneye tukazimwoherereza dukoresheje drone mu minota itarenze itanu, zikaba zigeze aho agomba kuzifatira.”

Yakomeje avuga ko bafite ibigo birenga 400 mu mirenge itandukanye, aho veterineri ahitamo ahantu hamwegereye ashaka gufatira izo ntanga agahita azohererezwa, na we akajya kuzitera ingurube y’umuturage.

Isekurume kuyifata intanga bimara iminota iri hagati ya 10 na 15. Ishobora kuzifatwa inshuro zigera kuri eshatu mu cyumweru kandi zibikwa iminsi itarenze irindwi.

Hari ibyo kwitwararika

Mu kigo cy’ubushakashatsi ku matungo mu Karere ka Muhanga habaho kwitwararika kugira ngo ibihakorerwa bitangirika cyangwa amatungo arimo akandura indwara.

Icya mbere ni uko nta bantu cyangwa ibikoresho biturutse hanze mu bandi borozi bipfa kuhinjizwa bitabanje gusukurwa. Hakoreshwa imiti yabugenewe mu kwisukura.

Amatungo agirirwa isuku bayakarabya akagaburirwa neza kandi yose yashyizwe mu bwishingizi ndetse akingirwa indwara.

Umuyobozi Mukuru wungirije muri RAB ushinzwe Ubworozi, Dr Uwituze Solange, yavuze ko aborozi niborora kijyambere bizabateza imbere ndetse n’igihugu kibyungukiremo.

Dr Uwituze avuga ko mu bworozi bw’ingurube bahasanze ibibazo bitatu ari byo kutagira icyororo cyiza, ibyo kurya bidahagije n’ikibazo cy’amabagiro.

Mu nkoko hari ikibazo cyo kutagira amaturagiro, icyororo, amabagiro n’uburwayi bwakunze kuzibasira.

Yavuze ko hari gushyirwa ingufu mu gutoza Abanyarwanda korora amatungo magufi mu buryo bwa kijyambere kuko basanze byabafasha gutera imbere mu gihe gito batavunitse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *