Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyamanuye igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bw’ibihugu byishi ku Isi, icy’u Rwanda kiva kuri 7,2 ku ijana byateganywaga ko buzazamukaho muri uyu mwaka kigera kuri 6,4 ku ijana.

Imibare yatangajwe kuri uyu wa Kabiri isimbura iyashyizwe ahagaragara muri Mutarama, hashingiwe ku buryo imiterere y’ubukungu bw’isi igenda ihindagurika.

Igaragaza ko ubukungu bw’Isi muri rusange uyu mwaka buzazamukaho 3,6%, igipimo cyamanutseho 0,8% kivuye kuri 4,4 ku ijana cyabarwaga muri Mutarama.

Ibi byose bifitanye isano ahanini n’intambara y’u Burusiya na Ukraine, ibihugu biza mu bya mbere ku Isi mu kohereza mu mahanga ibikomoka kuri peteroli, ibiribwa nk’ingano, inyongeramusaruro z’ubuhinzi n’ibindi byinshi.

Igereranya rikomeza rigaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamukaho “6,4% mu 2022 ;7,4% mu 2023 na 6,1% mu 2024.”

Ubukungu bw’u Rwanda mu 2021 bwazamutseho 10,9%.

IMF yatangaje ko ibi bibazo bishingiye ahanini ku ntambara irimo kubera muri Ukraine n’ibihano bikomeje gufatirwa u Burusiya, nubwo bitaragera ku rwego rw’ingufu.

U Burayi ariko burimo no gushaka gukomanyiriza ibijyanye n’ingufu bitumizwa mu Burusiya, ku buryo byarushaho gukomeza ikibazo.

Ibyo kandi birimo kuremerezwa n’igenda gahoro ry’ubukungu bw’u Bushinwa, bijyanye n’uburyo buhanganye n’ubwandu bushya bwa COVID-19.

Ni ubukungu buhuye n’ibibazo nyuma y’igihe bufunze kubera icyorezo cya COVID-19, ku buryo bizadindiza izahuka ryabwo kurushaho.

IMF kandi yakomeje iti “Izamuka ry’ibiciro ku masoko rizaguma hejuru kurusha uko byatekerezwaga, bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga kubera intambara n’izindi ngaruka zikomeje kugaragara ku biciro.”

Imibare igaragaza ko muri uyu mwaka izamuka ry’ibiciro rizagera kuri 5,7 ku ijana mu bihugu bikize na 8,7 ku ijana mu bihugu birimo gutera imbere birimo n’u Rwanda.

Ni imibare iri hejuru ho 1,8 na 2,8 ku ijana nk’uko bikurikirana, ugereranyije n’imibare yateganywaga muri Mutarama.

Mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Burayi, izamuka ry’ibiciro rimaze kugera ku bipimo byaherukaga mu myaka 40 ishize.

Izamuka riteganywa mu Rwanda rihura n’ibyatangajwe na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) muri Gashyantare, ko muri uyu mwaka wa 2022 igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko kizarenga impuzandengo fatizo ya 5%, ku buryo “cyajya hejuru y’urubibi ntarengwa rwa 8% mu mpera z’umwaka.”

Byatumye Komite ya Politkiki y’ifaranga izamuka igipimo cy’inyungu fatizo ya BNR ho iby’ijana 50, maze igera kuri 5% ivuye kuri 4,5%. Ni ingamba ziba zigamije kugabanya amafaranga ari mu baturage.

IMF yakomeje iti iti “Intambara yo muri Ukraine yateje ibibazo mu mibereho y’abaturage, ku buryo hatabayeho igisubizo cyihuse bishobora kuba umurengera. Izamuka ry’ubukungu bw’isi byitezwe ko rizenda gahoro bigaragara mu 2022, ahanini kubera ingaruka z’iyi ntambara.”

Imibare igaragaza ko ubukungu bwa Ukraine by’umwihariko, uyu mwaka buzagwa kuri – 35%, mu gihe ubw’u Burusiya buzamanuka kuri – 8,5% kubera ibihano bwafatiwe.

Ni mu gihe nk’ubukungu bw’u Bwogereza buzazamukaho 3,7% aho kuba 4.7% kateganywaga muri Mutarama, naho ubwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika buzamuke kuri 3,7%, ubw’u Bushinwa bube 4,4%.

Ni mu gihe mu gace gahuriye ku ifaranga rya Euro (Eurozone), ubukungu buzazamuka kuri 2,8% aho kuba 3,9% kateganywaga muri Mutarama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *