Icyayi cy’u Rwanda gikomeje kwigarurira imitima ya benshi ku buryo ku isoko ry’icyayi mu Mujyi wa Mombasa muri Kenya, ari cyo gifite igiciro kiri hejuru kubera ubwiza bwacyo bwanyuze abaguzi.

Imibare yo ku isoko muri Kenya igaragaza ko igiciro cy’icyayi cy’u Rwanda kiri ku madolari 2.83 ni ukuvuga 2899Frw ku kilo, icyo muri Kenya ni amadolari 2.53 ku kilo, icyo muri Tanzania ni amadolari 1.51, icyo muri Uganda ni 1.43$ ku kilo.

Icyayi cy’u Rwanda gikomeje kuyobora mu bwiza no mu gaciro bitewe n’uburyo abantu benshi bakomeje kugikunda. Ibi biterwa n’imbaraga Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bashyize mu kunoza ubuhinzi bwacyo.

U Rwanda ntabwo rukoresha ifumbire mvaruganda mu cyayi bivuze ko kigumana umwimerere wacyo bitandukanye n’uko bimeze ku bindi.

Ikindi ni uko abasoromyi b’icyayi bahabwa amahugurwa ahoraho abafasha gukora akazi kabo neza kuko nabo bari mu bagira uruhare mu kubungabunga ubwiza bw’icyayi.

Mu mwaka wa 2020-2021 umusaruro w’icyayi wagemuwe mu nganda wiyongereye ku gipimo cya 47% uvuye kuri toni 98.819 zo mu 2017-2018 ugera kuri toni 145.439 zo mu mwaka wa 2020-2021.

Mu 2020-2021 amadovize ava mu cyayi cyoherezwa mu mahanga yageze kuri miliyari 90 z’amafaranga y’u Rwanda, avuye kuri miliyari 75 z’amafaranga y’u Rwanda mu 2016/17, ni ukuvuga ubwiyongere bwa 20%.

Ku mpuzandengo, icyayi ku isoko muri Kenya kiri kugura amadolari 2.40 ku kilo, iki giciro kikaba cyariyongereye kivuye ku madolari 2.38 cyariho mu igurisha riheruka.

Icyayi cyo mu Karere kimurikirwa i Mombasa n’ihuriro ry’abacuruzi b’icyayi muri Afurika y’Iburasirazuba mbere yo koherezwa hanze y’aka karere. Kuri iri soko Kenya ni yo ifiteho icyayi cyinshi aho nibura bitatu bya kane by’icyacurujweho cyose ari ho cyaturutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *