Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko kurya avoka uzisimbuje ‘fromage’ cyangwa andi mavuta ashyirwa ku biryo cyangwa se ukazisimbuza inyama ziba zabanje gucishwa mu nganda, bikugabanyiriza ibyago byo gufatwa n’indwara y’umutima ukava mu bagera muri miliyoni 18 bahitanwa nayo buri mwaka nk’uko imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ibigaragaza.

Ubu bushakashatsi bwari bumaze imyaka 30 bwakozwe na ’Harvard T.H. Chan School of Public Health’.

Imibare y’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe gukumira ibyorezo, igaragaza ko muri icyo gihugu buri masegonda 36 indwara y’umutima ihitana umuntu, icyakora ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko gufata ifunguro ririho avoka nibura kabiri mu cyumweru, bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’umutima ku kigero cya 21% ugereranyije n’abatita ku gushyira avoka ku ifunguro ryabo.

Ibi ngo bitanga umusaruro iyo umuntu afashe amafunguro ariho kimwe cya kabiri cya avoka kandi ingano yayo nibura ikaba ari amagarama 80.

Mu itangazo ryasohowe n’Umuryango uharanira gukumira indwara y’Umutima muri Amerika, umuyobozi wawo, Cherly Anderson yavuze ko “nubwo nta funguro rimwe rihoraho rizwi nk’indyo yuzuye itera ubuzima bwiza, ibyavuye mu bushakashatsi ari ikimenyetso cy’uko avoka ifite inyungu zikomeye ku buzima.”

Ubu bushakashatsi bwakozwe igihe kirekire kandi bugaragaza umusaruro avoka ishobora gutanga ku bagabo ndetse no ku bagore mu kugabanya ibyago by’indwara y’umutima kuko bwakorewe ku bagore bagera ku bihumbi 68 bunakorerwa ku bagabo bagera ku bihumbi 41.

Mu gihe cy’imyaka 30 bwari bumaze, ababukoreweho bose bari abantu batarwaye indwara y’umutima, batarwaye stroke ndetse batanarwaye kanseri maze bakajya bakorerwa isuzuma buri myaka ine mu gihe cy’iriya myaka yose uko ari 30.

Nyuma byagaragaye ko abagerageje gufata nibura igisate cya avoka ku ifunguro ryabo mu mwanya wo kurya amagi, inyama zibanza gucishwa mu nganda, fromage n’andi mavuta ashyirwa ku biryo, bagize amahirwe yo kutibasirwa n’umutima ku kigero kiri hagati ya 16% na 22%.

Muri ubu bushakashatsi hanagaragajwe ko ari byiza kuzirikana kurya imboga n’imbuto, ubunyobwa ndetse n’amavuta ya olive kuko nabyo ari inkingi mwikorezi mu gukumira iyi ndwara y’umutima ikomeje gutwara ubuzima bwa benshi.

Abantu kandi baragirwa inama yo gukomeza kwirinda umubyibuho ukabije no kugira ibinure byinshi, gusuzumisha kenshi umuvuduko w’amaraso, gufata umwanya uhagije wo kuruhuka, gukora imyitozo ngororamubiri birinda itabi n’inzoga kandi bakagerageza kugabanya umuhangayiko muri bo kugira ngo bizere ko baciye ukubiri n’indwara y’umutima.

Nubwo gufata ibyo kurya biriho avoka byagaragaye ko bifasha kugabanya umubare w’abajyaga bahitanwa n’umutima buri mwaka, abashakashatsi bavuze ko iri funguro nta gihambaye rifasha mu kurwanya indwara ya stroke nayo itoreheye benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *