Abantu bamaze kumenyera ko impamvu ituma ibiro by’umuntu byiyongera cyane ari uko aba yinjije isukari nyinshi mu mubiri kurusha iyo akoresha kandi ko iyo ashaka gutakaza ibiro agerageza kwirinda kurya cyane akanakora imyitozo ngororangingo.

Nubwo ibi byumviswe imyaka myinshi, ubushakashatsi bushya buherutse kugaragaza indi mpamvu ishobora gutuma umuntu abyibuha bikabije.

Inzobere mu bijyanye n’imisemburo hamwe n’imvubura mu bitaro by’Abana bya Boston akaba n’Umwarimu mu Ishuri ry’Ubuvuzi rya Harvard, Dr. David Ludwig, ni umwe mu banditse inyandiko ishyira umucyo ku mpamvu ikunze kuba yihishe inyuma y’umubyibuho ukabije.

Iyi nyandiko yanditswe n’inzobere mu by’ubuzima rusange hamwe n’abashakashatsi 17.

Igaragaza ko ingano y’ibyo turya atari yo idutera umubyibuho ukabije, ko ahubwo ibyo turya ubwabyo ari yo ntandaro kabone n’ubwo byaba bike.

Kugeza ubu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika honyine, imibare igaragaza ko abarenga 40% bibasiwe n’umubyibuho ukabije.

Ni impamvu ikomeye ibongerera ibyago byo gufatwa n’izindi ndwara zirimo iy’umutima, guturika kw’imitsi y’ubwonko, diabète na kanseri.

Ibyo bitera abashakashatsi gukora amanywa n’ijoro bashaka icyaba igisubizo kirambye mu guhashya ibibazo by’umubyibuho ukabije mu batuye Isi.

Dr. David Ludwig yavuze ko gukunda kurya ibiryo biba byabanje gucishwa mu nganda ari yo ntandaro y’umubyibuho ukabije kuri benshi kabone nubwo baba badakunda kubirya ari byinshi.

Agira inama abantu by’umwihariko abakuze, ko bakwiriye kwirinda ibyo biribwa n’ibinyobwa bibanza gucishwa mu nganda niba koko batifuza guhura n’ibibazo by’umubyibuho ukabije.

Umuntu ashobora kugabanya ibiro kandi atagombeye kwiyicisha inzara?

Dr. Ludwig yavuze ko bishoboka ko umuntu agabanya ibiro bye atagombye kwiyicisha inzara cyangwa ngo amere nk’uri gushaka kwesa umuhigo w’ingorabahizi umusaba kubanza guhatana nk’uri ku rugamba.

Agaragaza ko uretse kurya ibikozwe mu ifarini ahubwo ukarya ibinyampeke bikorwamo iyo farini utarindiriye ko bigezwa mu nganda, ukanarya ibinyamusogwe, bishobora kugufasha kugabanya umubyibuho kandi utiyicishije inzara.

Bisaba gufata ifunguro rigizwe n’ibyo kurya bihita bikorerwa igogora mu buryo bwihuse ukabikora unihata imboga, imbuto, ibinyamusogwe n’ibinyampeke.

Bijyana kandi no kugendera kure isukari yatunganyirijwe mu ruganda n’ibiribwa bikorwa mu ifarini y’umweru hanyuma ukabasha kugera ku ntego yo gutakaza ibiro kandi utameze nk’uwishyize mu bihano byo kwiyicisha inzara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *