Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali bwatangaje ko kuva kuri uyu wa Gatanu buzakira itsinda ry’abaganga baturutse mu Budage n’u Bwongereza bazavura indwara zitandukanye z’abagore.

Ibi bikorwa biteganyijwe hagati ya tariki 21-30 Mata 2022, ku Bitaro bya Nyarugenge biherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Inzobere z’abaganga 12 ziturutse muri ibyo bihugu ni zo zizaba ziri kuri ibi bitaro.

Ni gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Bitaro bya Nyarugenge ku bufatanye n’Umuryango Rwanda Legacy of Hope washinzwe na Pasiteri Osée Ntavuka, Umunyarwanda ukorera Ivugabutumwa n’Ibikorwa by’Urukundo mu Bwongereza.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyarugenge, Dr Abimana Deborah, rihamagarira abantu bose bafite uburwayi bw’ibibyimba byo mu nda n’izindi ndwara kugana ibi bitaro kugira ngo babonane n’abo baganga babiteho.

Rikomeza rigira riti “Abantu bose bafite indwara z’ibibyimba byo mu nda, abafite ikibazo cy’ubumuga ndetse n’ibindi bijyanye n’imyanya myibarukiro barasabwa kugana Ibitaro by’Akarere ka Nyarugenge.”

Ni gahunda imaze iminsi itangiye ariko by’umwihariko abo baganga b’inzobere baturutse mu Budage bo bakaba bakorera muri ibi Bitaro bya Nyarugenge hagati ya tariki 21-30 Mata 2022.

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyarugenge bwamenyesheje kandi abantu bose bazajya gushaka izi serivisi kwitwaza ubwishingizi bw’indwara bakoresha. Ni mu gihe abakoresha mituweli bo basabwa kuza bitwaje icyangombwa cya muganga kibohereza ku bitaro [transfert].

Uretse kubaga no kuvura kandi izo nzobere z’abaganga zizahugura abaganga bo mu Bitaro bya Kibagabaga na Nyarugenge ndetse n’abanyeshuri biga mu Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *