ISOKO RY’UMUSARURO W’UBUHINZI BW’UMWIMERERE

Umuhinzi ukora ubuhinzi bw’umwimerere ntabwo ahinga gusa ngo ategereze umuguzi w’umusaruro we. Atangira gutekereza ku isoko kare cyane yewe n’umusaruro utaraboneka kuko iyo arindiriye gushaka isoko nyuma, bishobora gutuma ahendwa agahabwa igiciro kiri munsi y’igishoro yatanze. Iki kiganiro kiragufasha gusoanukirwa byinshi kuri iyi ningo.

GUSIGASIRA UBURUMBUKE BW’UBUTAKA MU BUHINZI BW’UMWIMERERE

Kubungabunga ubutaka n’uburumbuke mu buhinzi bw’umwimerere, inzira si ndende. Wowe ushaka kubikora,  banza wite ku butaka bwawe uburinde isuri nk’uko bikwiye. Kora kandi ku buryo wongera imborera mu butaka bwawe ndetse unakoreshe intungagihingwa hakoreshejwe ifumbire mpinduramiterere nk’ishwagara n’ibindi byabugenewe.  Hanyuma kandi ujye ukoresha uko ushoboye ubutaka bwawe buhore butwikiriye ubusasire aho bikenewe kandi uhinge ibihingwa bitwikira uutaka hagati y’ibitanga umusaruro. […]

IMFASHANYIGISHO KU BUHINZI BW’UMWIMERERE

Ubuhinzi bw’umwimerere, ni uburyo buteye imbere kandi budahenze bwo gukora umusaruro w’ubuhinzi mwiza ufite umwimerere w’ibiremwa karemano. Ubuhinzi bw’ umwimerere bugamije gukora ubuhinzi mu buryo burambye. Ubuhinzi burambye busobanuye uburingaire bw’ abariho n’ abazavuka mu kubona ku byiza bitangwa n’ibiremwa karemano cyangwa ibidukikije. Ubuhinzi bw’ umwimerere bugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza, bufasha kurinda iyangirika ry’ubutaka, bugabanya ihumanywa ry’ […]