Ubuhinzi bw’umwimerere, ni uburyo buteye imbere kandi budahenze bwo gukora umusaruro w’ubuhinzi mwiza ufite umwimerere w’ibiremwa karemano. Ubuhinzi bw’ umwimerere bugamije gukora ubuhinzi mu buryo burambye. Ubuhinzi burambye busobanuye uburingaire bw’ abariho n’ abazavuka mu kubona ku byiza bitangwa n’ibiremwa karemano cyangwa ibidukikije.
Ubuhinzi bw’ umwimerere bugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza, bufasha kurinda iyangirika ry’ubutaka, bugabanya ihumanywa ry’ amazi, bufasha kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima; kugabanya ibyuka bibi byangiza ikirere n’ibindi.
Ni muri urwo rwego iyi mfashanyigisho yateguwe ku bufatanye Umuryango HUGUKA ufatanyije n’umuryango nyarwanda ugamije uteza imbere ubuhinzi bw’umwimerere Rwanda Organic Agriculture Movment (ROAM) afatanyije n’Ikio Bioision Africa Trust binyujijwe muri gahunda igamije guteza imbere ubuhinzi bw’umwimerere muri Afurika izwi nka Ecological Organic Agriculture Initiative (EOA-I) iterwa inkunga nishami ry’Ubusuwisi rishinzwe iterambere n’uufatanye SDC.
Niba wifuza kugira amakuru arambuye, wayisoma witonze.