Abafite ubumuga butandukanye bo mu murenge wa Mataba akarere ka Gakenke, barasaba inzego bireba byumwihariko ubuyobozi bw’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda, kubakorera ubuvugizi bakajya bemererwa guhabwa insimburangingo n’inyunganirangingo bakoresheje ubwishingizi basanzwe bivurizaho bwa Mutueli de sante.

Aba baturage bavuga ko usanga hari zimwe muri servise z’ubuvuzi batabasha kubona kubera kubura ubushobozi, ikibazo bavuga ko gishingiye kuba iyo bagannye ibitaro bitanga inyunganira ngingo cg insimburangingo bibishyuza ku kiguzi cy’i 100% bititaye k’ubwishingizi bwa mituel de sante basanzwe bivurizaho nyamara baturuka mu miryango itishoboye nkuko bitangazwa na Karamuka Ephrem ndetse na Batamuriza Anonciatta.

Karamuka Ephrem ati “nk’abantu bafite ubumuga bacyeneye insimburangingo n’inyunganira ngingo biratugora kubera ko zirahenda,ziri mubihumbi Magana inani,twishyuzwa muburyo buri privee kandi amikoro ntayo dufite,rwose hakarebwe uburyo twafashwa nkuko abandi bafite za MMI na RAMA bigenda”.

Batamuriza Anonciatta we ati “nange umwana ufite ubumuga ndamufite,ariko birangora kubona uko nkurikirana ubuzima bwe bitewe nuko nabuze amikoro,ntahaguruka,ntava aho yicaye,mbese nsa nuwamutereranye kandi nange Atari njye ahubwo ari uko ubwishingizi nkoresha ntakintu bumfasha”.

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda, Emmanuel Ndayisaba, n’ubwo ntagihe runaka atangaza iki cyifuzo kizaba cyatangiye gushyirwa mu bikorwa, yizeza ko iki kibazo cyatangiye gukorerwa ubuvugizi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubwisungane mu kwivuza RSSB no munzindi nzego bireba za leta, ndetse ko kiri munzira zo kubonerwa igisubizo kiboneye.

Ati “ni ikibazo natwe tuzi ndetse twanaganiriye n’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize mukwivuza (RSSB),hari n’ubushakashatsi bwakozwe MINISANTE ifatanyije na RSSB bwararangiye kugirango harebwe uburyo nabo bajya bafashwa hifashishijwe Mituel de Sante”.

Kugeza ubu mu Rwanda Ikigo cya Gatagara kiri mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Nyanza, ni cyo cyonyine cyemerewe kwakira abafite ubumuga kwivuza indwara zirebana n’ubumuga bafite bakoresheje mituweri de sante, ibituma benshi mu bafite ubumuga baturuka mu bice bitandukanye by’igihigu bakoresha ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli de Sante bifuza ko iyo gahunda ikwiye kugera no mu bindi bigo by’ubuvuzi byakira abafite ubumuga biraho batuye, bikajya bibavurira kuri Mutuel kandi kuri serivise zose z’ubuvuzi bakenera guhabwa.

Yanditswe na Eric Habimana

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *