Inkuru kuwa 6 kanama 2023.

Umuryango wa Habyarimana Jean w’imyaka 76 na Mukantagara Dativa batuye mumurenge wa Nyarubaka, mukagari ka Ruyanza, umudugudu wa Gitega barasaba gufashwa uyu Habyarimana jean akabasha kubona uko agezwa kwa muganga kugirango yitabweho kukibazo cy’ubumuga afite bwamufatanyije bimwe mubice by’umubiri aho kugeza ubu amaguru n’amaboko bitakibasha gukora.

Uyu Habyarimana mu ijwi ryumvikanamo imbaraga nke zuburwayi bwamufatanyije nizabukuru aryamye   kuburiri agaramye, ashinze amaguru kuburiri ndetse amaboko ye yayahurije mugituza, uburiri nabwo ubonako budafite isuku ihagije Ahanini biturutse kukuba uyu Habyarimana atakibasha kubona uko abubyukaho ngo babukorere isuku ndetse nawe ayikorerwe nkuko bikwiye bitewe nikibazo cy’uburwayi bwamufashe bugatuma bimwe mubice by’umubiri bitangiye kugagara no gufatana.

Ati “ikibazo rata bijya gutangira byahereye kumvune nari naragize yatewe n’impanuka,nibwo natangiye kujya nanirwa kweguka kugeza aho mfatanye burundu kuburyo ubu mbayeho mpiritira hano ndyamye,kubera ubucyene nabuze uko ngezwa kwa muganga”.

Ibi nibyo umugore we aheraho yifuza ko yafashwa akabasha kubonerwa uburyo agezwa kwa muganga kandi akaba yahabwa ni igare ryazajya rimufasha kugirango abashe kugezwa hanze.

Aho umugore we Mukantagara Dative yagize ati “nuwampa akagare wenda akajya abona nuko agera hanze akota n’akazuba kuko no kumwoza cyangwa kumufurira binsaba gutegereza kuwa gatandatu abana batagiye ku ishuri tukamuterura tukamushyira hanze”.

Kuri iki kibazo umukozi w’akarere ka Kamonyi ushinzwe abafite ubumuga Twagirumukiza Jean de Dieu, mu mvugo ye humvikanamo gutungurwa no kumva umuntu umeze gutya waheze munzu ukibarizwa muri aka karere, icyakora agakomeza avuga ko ibyifuzwa nuyu muryango birimo no kumubonera igare ndetse no kugezwa kwa muganga byose bagiye kubikurikirana kandi nk’akarere bagomba kumufasha bikaboneka.

Ati “uwo muryango rero,rwose ndatunguwe kubona tutawuzi,kuko no muri ino minsi nyarubaka turimo gutangayo amagare,rero kubona hari umuntu ukiryamye umeze gutyo ndumva ntabyumva,ngiye kujya kuri uwo murenge mvugane n’abayobozi bamukurikirane hanyuma natwe ibyo dusabwa tubikore tugendeye kubyo ubuyobozi buribube butugaragarije”.

Nubwo uyu mukozi w’akarere ka kamonyi asa nutunguwe no kumva ko umusaza HABYARIMANA yaheze munzu, ubusanzwe asanzwe   afite ubumuga, kuko nkuko ikarita ye ihabwa abafite ubumuga ibigaragaza yerekana ko ari mucyiciro cya 4 cy’abafite ubumuga, aho ubumuga bwe buri kukigero cya 36%,ari naho wahera wibaza  impamvu atazwi kandi yarahawe ikarita y’abafite ubumuga.

Yanditswe na Eric HABIMANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *