Bamwe mu batuye mu murenge wa Kinihira akarere ka Ruhango, bari mu nzu batujwemo  na Leta, baravuga ko biturutse ku kuba batarahabwa ibyangombwa by’ubutaka bigaragaza ko aho batujwe na leta ari ahabo, iterambere ryabo rikomeje kuhadindirira ndetse iki kibazo kigeze aho gituma badahabwa umuriro w’amashanyarazi nyamara amapoto bakabaye bafatiraho ari iruhande rwabo, ibituma bifuza ko leta ibitaho bagahabwa ibyo byangombwa.

Abarimo abagenerwa bikorwa ba FARG, abanyarwanda baturutse mu gihugu cya Tanzaniya batagiraga aho baking umusaya ndetse n’abatishoboye bari barasenyewe n’ibiza hamwe n’abajyiye bimurwa mu manegeka, kuri ubu batuye mu macumbi bubakiwe  na leta mu mudugudu wa Rusizi wo mu kagari ka Nyakogo Umurenge wa Kinihira akarere ka Ruhango, nibo bavuga ko n’ubwo batakibunza imitima bibaza aho baking umusaya, ariko  kuba mu myaka igera hafi ku 8 bamaze batujwe muri ayo ayo macumbi batagira ibyangombwa byerekana ko ari ayabo, bikomeje kubagiraho ingaruka zo kutabona umuriro n’ibindi bikorwa by’ihutisha iterambere ryabo.

Icyakora kuri iki kibazo bari kugaragaza, Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Alphonsine Mukangenzi, arabaha ikizere cy’uko uyu mwaka wa 2022 uzajya kurangira baramaze guhabwa ibyangomba by’ubutaka bw’aho batujwe, Ndetse ko ikijyanye no guhabwa umuriro w’amashanyarazi bigomba guhita byihutirwa gushyirwa mubikorwa.

Muri rusange mu karere ka Ruhango by’umwihariko mu murenge wa Kinihira akagari ka Nyakogo, si aba baturage batujwe na leta mu macumbi yabubakiye mu mudugu wa Rusizi gusa  bumvikanye bagaragaza ko  kudahabwa ibyangombwa by’ubutaka bw’aho batujwe biri kubangamira iterambere ryaho. Kuko mukwezi kwa 4 k’uyumwaka wa 2022, iki kibazo cyanagaragajwe n’abatishoboye barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Gashirabwoba bifuzaga guhabwa ibyangombwa by’inzu bubakiwe na Leta, kuko kutabihabwa bituma badashobora kuba bagana ibigo by’imari ngo bake inguzanyo ibafasha kwiteza imbere.

Inkuru mushobora kuyumva hano

J.Bosco MBONYUMUGENZI Mu karere ka Ruhango.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *