Imisozi ya Ndiza iherereye mu murenge wa Rongi foto Google

Bamwe mu batuye umurenge wa Rongi mu karere ka Muhanga baravuga ko bakeneye ubuvugizi bakabona aho abana babo biga imyuga kuko kugeza ubu nta shuri na rimwe ry’imyuga riragera muri uyu murenge, kuburyo   abana babo  bagikora urugendo bajya kwiga imyug mu yindi mirenge.

Umurengewe Rongi tuwe n’abaturage 32162. Abaturage baganiriye n’umunyamakuru ni abo mu kagali ka Gasharu umurenge wa Rongi. Barumvikana bavuga ko bakeneye ubuvugizi ngo bahabwe ishuri ry’imyuga kuko iriri mu urenge wa Kiyumba ritashubije ikibazo cy’abashaka kwiga imyuga bakifuza ko mu murenge wa Rongi hashyirwa TVET urubyirugo rugatozwa imyuga n’agace ka Ndiza kagatera imbere.

Ni mu gihe umuyobozi w’akarere ka Muhanga wumgirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bizimana Eric, avuga ko iki ari ikibazo kizatekirezwaho mu kwiga ingigo y’imari kuko gushyira ishuri ry’imyuga muri kariya gace byatuma urubyiruko rugira imirimo ruhugiraho bikarurinda n’ibishuko byo kwishora mu ngeso mbi zirimo n’ibiyobyabwenge.

Intego ya Leta yihaye y’uburezi bushingiye ku myuga, tekiniki n’ubumenyingiro, ni uko mu mwaka wa 2024, byibuze abagera kuri 60% by’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bazaba biga mu y’imyuga, ni mu gihe kuri ubu umubare w’abiga muri ayo mashuri ari 31%.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, akaba aherutse kugaragaza mu kwa munani k’uyu mwaka, ko Geverinoma ifite intego yo kubaka byibuze ishuri rimwe muri buri murenge, nk’uko bikubiye muri gahunda yayo yo kwihutisha iterambere rirambye (NST1).

Inkuru mushobora kuyumva hano

Jean Pierre Ndekezi mu mkarere ka Ngororero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *