Ifoto y’umudugudu mu karere ka Ngororero

Mugihe bamwe mubatuye akarere ka Ngororero umurenge wa Kageyo bimuwe mu manegeka bagatuzwa ku midugudu bifuza kwegerezwa amazi meza, ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buravuga ko bufite umushinga uzarangirana n’uyu mwaka wa 2022-2023 uzageza amazi meza kuri aba baturage no kubandi batarayagezwaho batuye akarere ka Ngororero.

Abagaragaza ikibazo cyo kutagira amazi meza, ni bamwe mubatuye umurenge wa Kageyo mu karere ka Ngororero bimuwe mu manegeka bagatuzwa ku midugudu, aho bumvikana bavuga ko kugirango babashe kubona amazi meza bamanuka imisozi bajya kuyashaka ku mariba ari mu bikombe n’imibande, ku buryo ngo urugendo bakora bajya kuyashaka aho bari batuye mu manegeka batarimurirwa ku midugudu atari ruto, bityo bakifuza kwegerezwa amazi meza .

Ku ruhande rwa rw’umuyobozi w’akarere ka Ngororero , akaba yumvikana asobanura uburyo aba baturage ndetse n’abandi batuye akarere ka Ngororero bataragezwahop amazi meza, uburyo hari umushinga wo ugiye gutangiara imirimo yo kubagezaho amazi meza uzarangirana n’uyu mwaka wa 2022-2023.

Ibi ni mugihe gihe intego ya Leta ivuga ko mu mwaka 2024 umunyarwanda wese azaba afite amazi meza, ku buryo kandi  atazaba arenga metero 500 ajya kuyashaka,  ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buratangaza ko kuri ubu abagatuye bagerwaho n’amazi meza bari ku kigero cya 84%, ibisaba ko hakomeza gushyirwamo imbaraga kugirango uriya muhigo wa 2024 w’uko abanyarwanda bose bazaba bagerwaho namazi meza kazabashe kuwesa ku kigera cya 100%

Inkuru mushobora kuyumva hano

Aimable UWIZEYIMANA mu karereNgororero  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *