Umugabo witwa Nyandwi John utuye mu kagari ka Nyakogo Umurenge wa Kinihira akarere ka Ruhango, arasaba ubuyobozi kumufasha bukinjira mu kibazo afitanye n’umugorewe bashakanye byemewe n’amategeko wataye urugo asahuye n’imwe mumitungo bari bafite.
Nyandwi John umugabo utuye mu mudugudu wa Bweramana mu kagari ka Nyakogo Umurenge wa Kinihira akarere ka Ruhango.
arumvikana avuga uburyo ubwo yari amaze gukora impanuka yo kunyerera akavunika itako ubwo yari agiye mukazi yari asanzwe akora ko kurara izamu kunzu z’ubucuruzi muri santere ya Buhanda ,we n’umugore we witwa Mukasine Rose babanaga byemewe n’amategeko bajegufata umwanzuro wo kugurisha umurima kugira ngo haboneke amafaranga yokujya kwivuza iyo mvune, gusa akaba akomeza avuga uburyo nyuma yo gufata amafaranga y’uwo murima umugore we yaje kuva mu rugo asahuye n’imwe mu mitungo bari bafite munzu harimo n’amafaranga.
kuruhande rwa Mukasine Rose n’ubwo atemera ibyo ashinjwa n’uyu mugabo we nyandwi byo gusahura umutungu w’urugo no kujya gushaka abandi bagabo, aravuga bimwe mubibazo byatumye ata urugo rwe akagenda ajyanye n’abana babo bagera kuri Bane.
Icyakora n’ubwo Mukasine Rose avuga ibi, abaturanyi b’uyu muryango bemeza ko ibyo ashijwa n’uyu mugabo we nyandwi nta binyoma birimo, bakanavuga ko ikibazo cy’uyu muryango ubuyobozi aribwo bukwiye ku kivugutira umuti kuburyo burambye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa W’umurenge wa Kinihira Uwamwiza Jeanne D’arc, wemeza ko ikibazo cy’amakimbirane Uyu nyandwi n’umugorewe bafitanye cyamugezeho, avuga ko nk’ubuyobozi bw’umurenge uyu muryango utuyemo , bugiye gufasha uyu muryango gukemura icyo kibazo ufite.
Iyi ni ingingo igarukwaho kandi N’umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imiberehomyiza, Alphonsine Mukangenzi.
Kugeza ubu ubuyobozi bw’umurenge wa Kinihira butangaza ko uretse kuba Nyandwi agaragaza kugirana amakimbirane n’umugore bashakanye, muri rusange muri uyu murenge habarurwa ingo z’abashakanye zibanye mu makimbirane zirenga ingo 58.
Inkuru mushobora kuyumva hano
J.Bosco MBONYUMUGENZI Mu karere ka Ruhango