Ifoto nyabinoni umunsi ngaruka mwaka w’abafite ubumuga

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Muhanga barasaba inzego z’ubuyobozi bw’aka karere kubafasha kwegerezwa amashuli y’abafite ubumuga, kuko babona aya mashuli akenewe mu mirenge yabo N’ubwo ubuyobozi bw’Akarere bwo buvuga ko bukirimo gukora ubuvugizi kugirango haboneke abafastanyabikorwa bo gufasha gushyiraho ayo mashuri.

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Muhanga, barimo MASENGESHO Vicent na MUKANDORI Forodinata bakaba bunvikana basaba inzengo z’ubuyobozi kubafasha kwegerezwa Amashuli y’abafite ubumuga kuko usanga aba bana iyo bashatse kugana amashuli bayabura bityo bikabatera ingaruka zo mu miryango yabo no kubana muri rusange.

N’ubwo aba babyeyi basaba ibi, kuruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanaga Umuyobozi w’Akarere ka muhanga w’ungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu BIZIMANA Eric arunvikana avugako Iki kibazo bakizi barimo kugikorera ubuvugizi  muzindi nzego ngo kibonerwe umuti.

Ibi uyumuyobozi w’Akarere arabivuga mugihe hirya no hino mugihugu hakomeje kubakwa iby’umba by’amashuli ukaba wakwibaza impanvu iki kibazo kivugwa n’aba babyeyi cy’amashuli yabafite ubumuga mu mirenge yaka karere ka Muhanga ataharangwa nyamara aya mashuli y’abafite ubu muga akiri mbarwa muri aka karere no mugihugu muri rusange.

Inkuru mushobora kuyumva hano

Ephrem MANIRAGABA mu Karere ka Muhanga.                                                                    

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *