Komisiyo y’umutwe w’ abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze n’imicungire y’umutungo wa Leta PAC, yagaragarije ibitaro bya CHUB, ikosa rikomeye byakoze ubwo byishyuraga rwiyemeza mirimo wari ufite isoko ryo kubaka open clinic, mbere yuko imirimo ye irangira, bigatuma hagaragara amakosa yo kwishyura agera ku 9%, arenga ku mafaranga yari mu masezerano bari bafitanye.
Ubwo ibitaro CHUB yabazwaga na Komisiyo y’umutwe w’ abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze n’imicungire y’umutungo wa Leta PAC, Impamvu yishyuye rwiyemeza mirimo agera ku 9%, nyuma bakabona imirimo itarakozwe neza, ndetse na rwiyemeza mirimo agakora ibyiciro 3gusa kandi yaragombaga gukora 4, ibi byatumye abadepite ba baza ibitaro bya CHUB niba bitazateza igihombo Leta kubera kwishyura ibitarakozwe nkuko bigarukwaho na Hon. Christine Bakundufite.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya CHUB Nsanzimana Sabin kuri iki kibazo yemeza ko , bakoze amakosa bakishyura rwiyemeza mirimo, batabanje gusuzuma kandi bakamuha na 9%, arenga kuyarari mu masezerano bari bafitanye na Rwiyemeza mirimo.
Ibi binashimangirwa n’ Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima MINISANTE, nawe wemeza ko ibi ari amakosa abari bashinzwe kureba niba rwiyemeza mirimo yarakoze ibyo yagombaga, batigeze ba bigenzura ahubwo bakihutira kwishyura ibitarakoze, nubwo avuga ko bafite ikizere ko rwiyemeza mirimo azayagarura.
Ibitaro bya CHUB, iri soko ryo kubaka open Clini ryari rifite agaciro ka amafarangana anagana na Million 83. Ibihumbi 93, na Magana 531, yishyuye rwiyemeza mirimo agera kuri million 68 zirenga zingana na 80% kuyo bari bumvikanye gusa barenzaho 9% ,Atari ateganyijwe , kandi ibi byose byabaye batarasuzumye niba imirimo rwiyemeza mirimo yarayikoze neza, kuko mu byiciro 4 yari gukora, hakozwe ibiciro 3 gusa, ndetse kuri ubu ikiciro 1 cyari gisigaye rwiyemeza mirimo akaba yaranze kugikora, ibintu abadepite bagaragaje nki kibazo gishobora kuzaviramo leta ibihombo.
Inkuru mushobora kuyumva hano
Bertha Uwamahoro Ikigali