Ifoto yavuye ku gihe.com

Bamwe mubagana ikigo nderabuzima cya nyabinoni, kiri mu murenge wa Nyabinoni mu Krere ka Muhanga, barasaba inzego bireba ko zabafasha amburanse ikajya igera kuri iki kigonderabuzima, kuko ngo usanga kuba ntayihari bibagiraho ingaru mugihe bahawe taransifere zijya kubitaro bikuru.

Bamwe mu babyeyi bagana ikigo nderabuzima cya nyabinoni giherereye mu murenge wa Nyabinoni mu karere kamuhanga, nibo bumvikana basaba ubuyobozi bw’akarere kubafasha kobona imbangukira gutabara, kuko ngo iki kigo nderabuzima kitagerwaho nayo, usanga bibagiraho ingaruka mugihe boherejwe kubitaro bikuru bya kabgayi n’ibya shyira biri mu karere ka Gakenke.

Ibi ibyo aba babyeyi bavuga b’uko kuba nta nta amburance iki  kigo gifite ndetse nivuye kubitaro bikuru ntibashe kuhagera kubera ko nta muhanda bafite, biranashimangirwa n’umuyobozi wiki kigo nderabuzima NDAGIJIMANA Francois.

Kuruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga,  Umuyobozi w’Akarere w’ungire ushinzwe iterambere ry’ubunkungu BIZIMANA Eric, arunvikana avuga uburyo iki kibazo cy’amburance  bagiye kugishakira igisubizo kirambye.

Vice mayor aravuga ibi mugihe iki kibazo kurimo gushakirwa umuti ibisabako buri rwego bireba rwakongeramo ingufu murwego rwokugirango izi ngaruka abagana iki kigo bagaragaje zibashe gukemuka hatabayeho gukomeza gutwarwa mungobyi nkuburyo bwagakondo.

Inkuru mushobora kuyumva hano

Ephrem MANIRAGABA Radio Huguka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *