Ikigo cy’igihugu gishinzwe gupima ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera kiratangaza ko kigiye guhugura abafite aho bahuriye no gukura abantu mu mazi barohamye cyangwa bajugunywemo kugirango kubakuramo bige bikorwa n’ababifitiye ubumenyi mu rwego rwo kwirinda ko habaho gusibanganya ibimenyetso bigaragaza ikishe uwo muntu wasanzwe mu mazi yapfuye.

Ubwo hasozwaga ubukangura mbaga bwo kwigisha abayobozi b’inzego zibanze imikorere y’ Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe gupima ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera , bamwe muri abo bayobozi mu mu karere ka Kayonza bagaragaje impungenge, ni imbogamizi bahura nazo mu kurohora umurambo w’umuntu wapfuye, kuko usanga ngo akenshi aba wurohora ntabumenyi baba bafite, hari igihe basibanganya ibimenyetso, bikabangamira iperereza ryari kugaragaraza ikishe uwo muntu.

Dr. Charles Karangwa ashingiye kuri iki kibazo cyabajijwe avuga ko, koko iyo Umurambo w’umuntu uteruwe nabandi yaba uwafashwe kungufu cyangwa uwishwe, bituma ibimenyetso bisibangana, gusa akavuga bafite gahunda yo gutanga amahugurwa kubafite inshingano zo kurohora abajugumywe mu mazi mu rwego rwo kwirinda ko hari ibimenyetso byasibangana.

Ni mugihe Guverineri w’ Intara y’Iburasirazuba  Emmanuel Gasana, we atanga inama ku  Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe gupima ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera , kwifashisha abajyanama bubuzima, ndetse no gukorana nizindi nzego zibanze mu gutanga ubutumwa kubijyanye na service batanga.

Nubwo  Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe gupima ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera , gikomeje gutanga ubukangurambaga mu inzego  zitandukanye, haracya cyenewe imbaraga nyinshi mu kwigisha abaturage kubijyanye nizi service kuko usanga abenshi bica ibimenyetso batabishaka ahubwo ari ukubera ubumenyi bucye babifiteho.

Mushobora kumva inkuru hano

Bertha Uwamahoro Radio Huguka

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *